Russia: Umusirikare ari guhigwa bukware nyuma yo kwica bagenzi be batatu

6,130
Kwibuka30

Abakora iperereza mu Burusiya bavuga ko bari gushakisha umusirikare ukekwaho kwicisha ishoka mugenzi we akanica abandi babiri abarashe, mu kigo cya gisirikare kiri mu majyepfo y’igihugu.

Kwibuka30

Uyu musirikare wishe bagenzi be yitwa Anton Makarov wo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Batmor, akaba ari guhigwa bukware na bagenzi be.

Byabereye ahitwa Voronezh, agace kari ku ntera ya 465Km mu majyepfo y’umurwa mukuru Moscow.

Bivugwa ko Makarov amaze kwica mugenzi we amutemaguye n’ishoka, yafashe imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol, akarasa bagenzi be babiri bagapfa, undi wa kane warashwe we yakomeretse, gusa ntiharamenyekana impamvu uyu musirikare yaba yakoze ayo mahano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.