Rutahizamu wa KCCA Bryan Aheebwa yakoze ibishoboka byose atsinda ibitego 3 biba ibyubusa AS Kigali iranga ibavanamo kubera mpaga batewe ku mukono ubanza

8,016
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali yabonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsindirwa muri Uganda ibitego 3-1 na KCCA ariko igakomeza kubera iki gitego yatsindiye hanze cyane ko mu mukino ubanza yateye mpanga y’ibitego 2-0.

Ikipe ya As Kigali ikaba ikomeje muri round ya 3 ibanziriza amatsinda aho izatombola mu zamanutse zivuye muri CAF Champions League nyuma y’aho itsinzwe ibitego 3-1 na KCCA bituma amakipe yombi anganya ibitego 3-3 ariko AS Kigali yakomeje kubera itegeko ry’igitego cyo hanze.

AS Kigali yatinze kwinjira mu mukino bituma ihita yinjizwa igitego mu masegonda 07”ya mbere y’umukino na KCCA, cyatsinzwe na Bryan Aheebwa waje no kubongeramo ikindi ku munota wa 36’ w’umukino.

AS Kigali yarangije igice cya mbere imaze kwinjizwa ibitego 2-0 bityo amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ibitego 2-2 mu mikino yombi,kuko umukino ubanza AS Kigali yandikiwe ibitego 2-0 kubera mpaga yateye iturutse ko KCCA yabuze abakinnyi kubera Covid-19.

Kwibuka30

Ku munota wa 57: AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Ramadhan Moussa yakoreye kuri Aboubakar Lawal. Iyi penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri bifasha AS Kigali kugaruka mu mukino.

Ku munota wa 74 w’umukino,KCCA yabonye igitego cya 3 nacyo cyatsinzwe na Bryan Aheebwa wahise agira ibitego bitatu muri uyu mukino.

Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-1 bya KCCA, Umusifuzi wa Kane yongeraho iminota itatu,yari igiye guhira KCCA ariko Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali ababera ibamba.

ASKigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi birenga 300,000 FRW bakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z’uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Mu ijonjora ribanza ry’uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.