rutahizamu wakanyujijeho Thierry Henry yatangaje umukinnyi yakunze

10,848
THIERRY HENRY rutahizamu wakanyujijeho wibihe byose wirikaga k’umupira icundura mwizamu akazinyeganyeza mugahura agaruka yakiniye amakipe atandukanye harimwo AS Monaco, Arsenal, FC Barcelone, ikipe y’Igihugu y’ubufaransa

Thierry Henry rutahizamu wakanyujijeho rikahava akaba rutahizamu w’ibihe byose mu mupira w’amaguru wakunzwe na benshi bakamwiyitirira kugeza naho abafana be bambaranga imipira yanditseho amazina ye, yatunguye benshi ubwo yashyize kumugaragaro umukinnyi akunda mubo yakinanye nabo.

THIERRY HENRY yakinannye n’abakinnyi Benshi batandukanye bakomeye ku mugabane wu Burayi barimo kizigenza w’ibihe byose kumacenga y’umwimerere ariwe ZINEDINE Zidane wataziraga zizu, LIONEL MESSI, RONALDINHO, XAVI, INIESTA n’abandi ariko yaje kwemeza ko uwo yakunze cyane kurusha abandi ari DENNIS BERGKAMP

yagize ati” umukinnyi mwiza mubo nakinannye nabo bose ni Dennis Bergkamp, kubera iki? Abajijwe impamvu yavuze ko ariwe wakoraga ikinyuranyo kubyo umupira usaba buri gihe:”buri mukino wose yisangagamwo nakinannye nawe imyaka 7 yose”

rutahizamu wibihe byose THIERRY Henry

ibi Thierry Henry yabivuze ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mu mujyi ukomeye cyane wa Dubai, uyu mukinnyi akaba ari umufaransa wayifashije gutwara igikombe cy’isi ubwo Ubufaransa bwagitwaraga mu mwaka wa 1998

DENNIS Bergkamp yagiye mu mutima warutahizamu w’ibihe byose Thierry Henry

Leave A Reply

Your email address will not be published.