Rutsiro: Abakozi 16 harimo na ba Gitifu b’imirenge 5 birukanywe ku kazi kubera kurya imihanda ya VUP

8,346
Kwibuka30
Image

Abakozi bagera kuri 16 bo mu Karere ka Rutsiro harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge 5 birukanywe ku kazi by’agateganyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemeje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi b’ako Karere bagera kuri 16 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba anafranga yateganirijwe kubaka imihanda ya VUP.

Kwibuka30

Amakuru tumaze kumenya ni uko muri abo uko ari 16 harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge bagera kuri 5 bose bakaba barariye iyo mihanda.

Twashatse kumenya amakuru y’impamo aturuka muri ako Karere ariko ntitwabasha gufatisha umurogo wa telefone wa Meya w’Akarere ka Rutsiro, ariko ku makuru yahaye radiyo Rwanda, Madame AYINKAMIYE Emérance Meya w’Akarere ka Rutsiro yemeye ayo makuru avuga ko koko abo bantu bose babaye bahagaritswe by’agateganyo mu gihe iperereza rikiri gukorwa. Yagize ati:“Nibyo koko abo bantu babaye bahagaritswe by’agateganyo, bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka imihanda ya VUP”

Andi makuru agera ku kinyamakuru indorerwamo.com, ni uko kuri ubu ubugenzacyaha bwamaze gutumizaho abo bantu bose kugira ngo iperereza ritangire.

Leave A Reply

Your email address will not be published.