Rutsiro: Nsengiyumva ukurikiranyweho kwiyicira umugore yatawe muri yombi

7,946
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi wari umaze iminsi ine ashakishwa kubera gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.

Uyu mugabo ngo bikekwa ko ku wa 31 Ukwakira 2020ari yishe umugore we witwa Benimana Angelique, ahita atoroka. Amakuru RIB itangaza ni uko yafashe uyu mugabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo.

Muri aka Karere ka Rustiro, Umurenge wa Nyabirasi niho habereye iki cyaha uyu mugabo akekwaho.

Kwibuka30

Umuvugizi w’umusigire wa RIB Murangira B Thierry, yabwiye igihe.rw dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo nyuma yo kuvumvurwa aho yari yihishe yemeye iki cyaha akavuga ko yagitewe n’amakimbiranye yari afitanye n’umugore we.

Ati ’’Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga yafashwe muri iki gitondo mu Murenge wa Gihango mu Kagali ka Congo Nil aho yari amaze iminsi yihishe,mu ibazwa rye yemeye icyaha avuga ko kwica umugore we yabikoze kubera amakimbirane bari bamaranye iminsi.”

Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango muri aka Karere mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Congolese National Suspected of Human Trafficking Shot Dead – KT PRESS

Leave A Reply

Your email address will not be published.