Rwamagana: Pasteur Theoneste yaraye atewe ibyuma arapfa.

8,739

Abantu bataramenyekana baraye bishe bakoresheje ibyuma pasitoro Theoneste bamusanze muri butike

Pasitori wo mu itorero rya HOPE OF JESUS rikorera mu Karere ka Rwamagana witwa BAPFAKURERA Theoneste yaraye atewe ibyuma kugeza ashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ubwo bamusangaga ari gusangira Fanta na mugenzi we witwa Theophile NTIRUTWA akaba ari nawe nyiri butike bariho basangiriramo hamwe n’abandi.

Bwana Theophile yabwiye umunyamakuru w’ijwi rya Amerika ko ahagana saa moya z’umugoroba ubwo biteguraga gufunga kubera iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus abagabo batari munsi y’icyenda bari bitwaje imbunda n’zindi ntwaro za gakondo babasanze muri butike pasitori ari kunywa Fanta, bakinjira barashe hejuru mu rwego rwo gukanga absri aho maze Theophile nyiri Butike ahita yihisha muri kontwari, abandi barabazirika nyuma yo kubambura amaterefoni yabo ngo bahise bajya kuri pasitori Theoneste BAPFAKURERA batangira kumusogota ibyuma banamurasa isasu rimwe ahita apfa, abo bagizi ba nabi bakimara kwica uwo mu pasitori bahise bagenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana aho ubwo bwicanyi bwabereye, Bwana BAHATI BONNY, yemeye ko koko ari uko byagenze, avuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.