RWANDA:Abagenzi bakoresha amaguru batambaye “AGAPFUKAMUNWA” bagiye gufungwa ndetse bacibwe amande.

7,771

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abaturage bajya mu muhanda batambaye udupfukamunwa bitwaje ko nibafatwa baraganirizwa bagataha, ko bagiye kujya bahanwa.

CP Kabera yavuze ko mu bihano abo banyamaguru kimwe n’abagenda mu modoka batambaye udupfukamunwa bagiye kujya bahabwa, harimo gucibwa amande no gufungwa.

Guhera tariki 4 Gicurasi 2020 ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorerwaga hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19, buri muturage yasabwe gusohoka iwe mu rugo ari uko yambaye agapfukamunwa ndetse no guhana intera ya metero na bagenzi be mu gihe ari mu ruhame.

Hari abakomeje kugaragaza kutubahiriza ayo mabwiriza, bamwe Polisi yabafata bakaganirizwa bakarekurwa.

CP Kabera yabwiye itangazamakuru ko mu gihe hashyizweho amabwiriza ntuyubahirize, ugomba guhanwa.

Yaburiye abantu bumvaga ko nibagenda batambaye agapfukamunwa bazafatwa bakaganirizwa.

Ati “Ndangira ngo mbararike ko bariya bantu bagenza amaguru bazi ko igihano cyabo ari ukubajyana ukabigisha, abandi ukabagira inama, ukabatega amatwi abandi ukabaraza muri sitasiyo ya polisi, bariya bantu bagiye gufungwa bacibwe amande, babimenye.”

CP Kabera yavuze ko umuntu uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa azajya asabwa ibyangombwa kugira ngo byorohe kumumenya no kumukurikirana.

Ati “Abagenza amaguru batambaye udupfukamunwa icyo twabasezeranya, bagiye gufungwa, bagiye gucibwa amande. Bigiye guhera no ku byangombwa byabo n’indangamuntu zabo tuzaba tuzifite tubyandike ku buryo nibigaragara ko batazatanga n’ayo mande, n’izo serivisi bazahabwa na nyuma bazazikurikiranwaho.

CP Kabera kandi yihanije abantu batwara ibinyabiziga batambaye udupfukamunwa, bafatwa na polisi bakabeshya ko nta muntu barahura nawe ariyo mpamvu batatwambaye.

Ati “Ntabwo Polisi izi ngo kanaka agiye ahana n’aha, ntabwo ari buve mu modoka ngo ahure n’abantu. Ikintu cyonyine wakora kugira ngo wemeze Polisi ko waba umuturage mwiza, wumvira amabwiriza, ko nuva mu modoka yawe uri bube ufite agapfukamunwa, ni uko ikubona ukambaye, ukavamo ukambaye.”

Amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira rya covid-19 hagati y’umuntu urwaye n’utayirwaye. Ku wa 17 Mata byatangajwe ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa.

Izi ni ingamba zikwiye kubahwa n’umuturarwanda wese. Kuko ni uburyo bwo gukomeza kwirinda iki cyorezo cyibasiye isi ndetse nu Rwanda muri rusange.

Leave A Reply

Your email address will not be published.