Sadate arashinja Sam kumuharabika no gushaka kumwangisha rubanda.

5,890
Kwibuka30
Munyakazi Sadate yavuze ku igurwa rya Muhadjiri, abashaka kumweguza  n'imishahara y'abakinnyi ba Rayon Sports - IGIHE.com

Bwana Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon arashinja Sam Karenzi kuba ari kumuharabika no gushaka kumwangisha rubanda.

Ibi Bwana Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon sport nyuma akaza kuvanwaho n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB yabivuze nyuma y’aho umunyamakuru wa Radio na TV10 SAM KARENZI atangarije ko amaze kujya kwishinganisha kuri RIB kubera ko ko Sadate agambiriye kumugirira nabi.

Ku murongo wa terefoni Bwana SADATE MUNYAKAZI yagize ati:”

Kwibuka30

Icya mbere ni uko tubyamaganye, kuko gufata ibiganiro abantu bagiranye ukabyitirira abandi, ni igikorwa kitari cyiza kigamije kwangisha abantu abandi, icya kabiri ni uko binyuranyije n’itegeko, ntabwo umuntu yemerewe gufata ibiganiro abantu bagiranye ngo ajye kubitangaza ku karubanda batabimuhereye uburenganzira, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 156 iri mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya y’uko ibiganiro abantu bagiranye, amashusho cyangwa se kubumviriza ibyo byose bitemewe, ubikoze aba akoze icyaha. Rimwe na rimwe hari igihe umuntu akora igikorwa azi ko agiye kwangisha umuntu abandi ariko akisanga yaguye mu cyaha.”

Nubwo aba bagabo bombi bemeza ko nta kintu bapfa, ariko aho amakimbirane yabo ageze benshi bemeza ko bigiye gufata indi ntera kubera ko nyuma y’uko Sam atangaje ko Sadate amufitiye umugambi mubisha, Sadate nawe yavuze ko agiye kwiyambaza abanyamategeko be maze Sam Karenzi ahanirwe amakosa yakoze.

Kugeza ubu benshi mu bakurikiranira hafi amakuru ya Sport bategereje uko icyo kibazo kizarangira. Uwitwa ROMY Kada umufana ukomeye wa Rayon sport yagize ati:”Ntegereje kumva aho kino kibazo kizarangirira, bano bagabo bombi bazwiho kutarekura..”

Leave A Reply

Your email address will not be published.