Sadate Munyakazi na komite ye bamaze kweguzwa

8,365
Kwibuka30
Perezida wa Rayon Sports arasaba Leta gufasha amakipe guhemba abakinnyi -  Kigali Today

Nyuma y’inama yahuje impande zirebwa n’ikibazo cya Rayon sport ku bufatanye bwa ministeri ya siporo na RGB birangiye Bwana Sadate Munyakazi na komite ye begujwe.

Nyuma y’aho Nyakubahwa prezida wa Repubulika abajijwe ikibazo cya Rayon Sport, ibyo bintu byakurikiwe n’ijambo rya ministre wa siporo asezeranya rubanda ko agiye kukibonera igisubizo mu gihe kitarenze ukwezi, kuri uyu munsi rero nibwo inzego zose zirebwa n’ikibazo zateraniye mu mugi wa Kigali ahazwi nka KIGALI ARENA.

Ni inama yari igizwe na komite yose ya Bwana Sadate MUNYAKAZI, (komite yakomeje kwangwa no kunengwa n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’iyo kipe) ari kumwe n’umunyamategeko w’iyo kipe Maitre ZITONI, ndetse n’abahoze bayobora iyo kipe aribo Muvunyi, Ntampaka, Dr Rwagacondo, Martin, Fredy na Ngarambe, bari bahujwe n’intumwa za ministeri ya siporo ndetse na RGB.

Kwibuka30

Mbere y’uko inama yari iyobowe na Ministre wa sport MIMOZA n’umuyobozi wa RGB Mme Kayitesi itangira, byavugwaga ko ari inama igiye gufasha ikipe mu kunoza amategeko azayiyobora, ariko benshi mu banyamakuru bari bitabiriye uwo muhuro baje gutungurwa no kubona harimo komite yahozeho, nyuma ministre yatanze umwanya awuha Mme Kayitesi uyobora RGB maze atangira gusoma imyanzuro y’urwego ireba imiryango ikorera mu gihugu.

Umuyobozi wa RGB yabanje asobanura inyandiko impande zombi zagiye zimwandikira inyandiko ndetse avuga n’icyo urwego rwashingiyeho kugira ngo hafatwe umwanzuro ku bijyanye n’imiyoborere y’imiryango ikorera mu gihugu.

Mu myanzuro myinshi yahafatiwe n’uburyo imiryango usibye Rayon Sport ahubwo n’indi miryango itari iya Leta, umwanzuro waje gufatwa kandi wari utegerejwe na benshi, ni uko komite yose ya Rayon Sport iriho iseswa, bivuze ko Sadate MUNYAKAZI na komite ye bose begujwe.

Inkuru irambuye mu kanya

Leave A Reply

Your email address will not be published.