Tanzania: Ikinyamakuru cya Leta cyasabye imbabazi nyuma yo gutangaza ko prezida mushya yapfuye

5,152
Kwibuka30
In Magufuli's shadow: the stark choices facing Tanzania's new president

Ikinyamakuru cya Leta mu gihugu cya Tanzaniya cyasohoye itangazo gisaba imbabazi abaturage nyuma yo gutangaza ko prezida w’igihugu mushya yapfuye.

Ikinyamakuru cya Leta mu gihugu Daily News, cyamaze gusohora itangazo aho gisaba abaturage na Leta imbabazi nyuma y’aho gisohoreye inkuru ifite umutwe uvuga ko bihanganishije abantu kubera urupfu rwa prezida wabo, muri iryo tangazo bavuze ko habayeho kwibeshya, ko ahubwo bifuzaga kwifuriza ishya n’ihirwe prezida mushya.

Itangazo rishya icyo kinyamakuru cyasohoye, rivuga ko bifuzaga gushimira Perezida mushya no kumwifuriza ishya n’ihirwe, bakibeshya ahubwo bakandika ko bihanganisha abanyagihugu.

Kwibuka30

Ku rundi ruhande, Ikigo gishinzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro muri Tanzania nicyo cyari cyatanze isoko ryo kwandika itangazo rishimira Perezida mushya watowe. Ryagombaga gusohoka nyuma y’irindi ryihanganisha abanyagihugu ku bwo kubura Magufuli. Icyaje kubaho, ni uko icyo kinyamakuru cyaje kubusanya amatangazo.

Bamwe mu baturge bari bamaze kubona iyo nkuru ku ikubitiro babaye nk’abakubiswe n’inkuba ariko basomye inkuru yose basanga itandukanye n’umutwe w’inkuru ubwayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.