Tanzaniya: Lazalo Nyalandu yabujijwe kwambuka umupaka ajya muri Kenya.

8,591
Kwibuka30

Lazalo Nyalandu wahoze ari Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo muri Tanzaniya, yabujijwe kwambuka umupaka wa Namanga uhuza Kenya na Tanzaniya, umunsi umwe uwari Depite Godbless Lema afatiwe muri Kenya ari gushaka ubuhungiro.

Umuyobozi w’akarere ka Longido Frank Mwaisumbe yavuze ko Lazalo Nyarandu wari wiyamamaje mu gace ka Singida mu Matora aherutse ku itike y’ishyaka Chadema, atari afite ibyangombwa bimwemerera kwambuka umupaka.

Kwibuka30

Ati:”Nibyo abashinzwe abinjira n’abasohoka bamwangiye kuva mu gihugu kubera ko atari afite ibyangombwa byuzuye”.

Yavuze ko ibyo Nyalandu yashakaga kwambukana birimo n’imodoka byari bigifitwe n’abakora ku mupaka, ngo yasabwe kugira ibindi atanga ariko arabyanga, akaba agomba gushyikirizwa inkiko.

Lazalo Nyarandu abujijwe kwambuka nyuma yuko ejo ku cyumweru uwahoze ari umudepite muri Tanzaniya Godbess Lema afatiwe muri Kenya ahunga igihugu, Polisi ya ya Kenya ivuga ko yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.