Tanzaniya yabonye Visi-perezida mushya

6,205
Kwibuka30

Inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya yemeje ko Minisitiri w’imari Philip Isdor Mpango agirwa visi-perezida w’igihugu, asimbuye Samia Suluhu Hassan wagiye ku mwanya wa perezida w’igihugu, nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli.

Kwibuka30

Kuri uyu wa kabiri, nibwo Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho minisitiri kuri uyu mwanya, ibi bikaba byatangajwe na perezida w’inteko ishinga amategeko, Job Ndugai nyuma yo kwemezwa n’abagize inteko.

Dr. Mpango w’imyaka 63, ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubukungu, aho yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2015.

Uyu mugabo yanabaye Umujyanama Wihariye wa Perezida mu bijyanye n’ubukungu, ndetse anakora mu itsinda rishinzwe kugira Perezida inama mu birebana n’ubukungu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.