“Terefoni na Internet zorohereza abasambanya abana guhana gahunda” Meya Richard Mutabazi

12,306
Image

Meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi arasanga ikoranabuhanga rya terefoni na internet biri mu bitiza umurindi abasambanya abangavu.

Ibi yabivuze mu kiganiro yari yitabiriye nk’umutumirwa kuri tereviziyo y’igihugu RTV mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 11 Ukwakira 2020, mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “GUCA IHOHOTERWA RY”ABANGAVU”, ni insanganyatsiko yashyizweho mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange biri kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.

Bwana MUTABAZI Richard uyobora Akarere ka Bugesera yavuze ko ikoranabuhanga rya terefoni ndetse na internet bimaze gusakara cyane mu Rwanda ari imwe mu ntwaro itiza umurindi bamwe mu bagabo basambanya abana b’abangavu. Richard arasanga iri koranabuhanga nubwo bwose ari ryiza, hari n’ibyo yangiza bitari bike. Yagize ati:”Rino koranabuhanga ni ryiza cyane pe, nta n’uwabihakana, ariko nubwo bwose ari ryiza hari n’ibibi byaryo, nitwe rero tugomba guhitamo ibyiza turikuramo, birasaba ubwenge n’ubushishozi, kuri ubu iryo koranabuhanga rya terefoni na internet nibyo biri gufasha abo basambanya abana b’abangavu kuko ariryo bakoresha mu guhana gahunda nta wundi ubimenye”.

Meya Richard MUTABAZI yasabye ababyeyi ko bakurikirana uburyo iryo koranabuhanga riri gukoreshwa kuko nibarangara bazasanga amazi yararenze inkombe.

Kubwe arasanga hari ababyeyi babaye ba tereriyo, ati:”Ntibisaba ubuhanga kubona ko umwana yatashye isaha idakwiye. Ababyeyi bafite ubushobozi bwo kubona imyitwarire y’ibanze igaraggaza ko umwana yatangiye guhindura imyitwarire, ikibazo ni uko bamwe badashaka umwanya ukwiye wo kubikurikirana”

Hari impungenge muri iyi minsi ko abana benshi batewe inda muri bino bihe bamaze batari kujya ku ishuri kubera icyorezo cya Covid-19, hari na bamwe mu baturage bakunze kubivuga nk’urwenya ko igihe cyo gusubira ku ishuri nikigera hazasubirayo ababyeyi kuko hari abakobwa benshi b’abangavu bagiye baterwa inda bakaziterwa n’abantu bakuru babashukisha za terefoni n’utundi duhendabana.

Rwandans in diaspora should not struggle to seek services in Bugesera  district-Mayor Mutabazi | The Express News Rwanda

Bamwe mu bangavu bavuga ko batereranwa n’imiryago yabo mu gihe batewe inda

Mu buhamya bwabo, bamwe mu bangavu babyaye bagaragaje ko imiryango yabo ikimara kumenya ko batwite yabatoteje bigakomeza na nyuma yo kubyara kandi ko na sosiyete ibaha akato, bagasaba ko byahagarara kuko bibongerera ibibazo.

Hari ubushakashatsi bwerekanye ko Umwangavu wasamye yiyanga, akiheba rimwe na rimwe akagerageza kwiyahura, ni byiza rero kumuba hafi ukamufasha kwiyakira ubuzima bugakomeza. Iyo atereranywe ibibazo bimwirundaho ari byinshi akaba yafata ikemezo kigayitse.

Ni iki Leta ifasha abangavu batewe inda zitateganijwe?

Leta igerageza gusubiza mu buzima busanzwe abangavu babyaye, inzego za Reta n’abafatanyabikorwa bayo bafasha abangavu babyaye bagahabwa ubujyanama bujyanye no guhumurizwa, gusubizwa mu ishuri, kwigishwa imyuga no guhabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga baba bigishijwe.

Dr. Sebareze Jean Lambert ushinzwe imishinga muri Plan International Rwanda avuga ko igishyizwe imbere ari ugukumira ko abangavu batwara inda, ariko ko iyo bibayeho nta kundi byagenda usibye kugerageza kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Leta ntizajenjekera abatera inda abana b’abangavu.

Dr. UWERA KANYAMANZA wari umutumirwa muri icyo kiganiro yagize ati:”Turaburira abantu ko uzafatirwa mu byaha byo gusambanya abana azabihanirwa hisunzwe amategeko. Mu bukangurambaga bwa #TurwanyeGusambanyaAbana tuzanasobanurira abantu amategeko ahana icyo cyaha. Ikibazo dufite ni uko abantu bagihishira icyo cyaha.

Image

Twibutse ko Umuntu urukiko ruhamije icyaha cyo gisambanya umwana ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu bitewe n’uburyo yagikozemo, ikigero cy’umwana yasambanyije n’ingaruka byagize ku mwana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.