U Rwanda rwakiriye ama robots azajya afasha abaganga bita ku barwayi ba Covid-19.

8,052

U Rwanda rwakiriye zimwe muri za robots zizajya zifasha abaganga basanzwe bita ku barwayi ba coronavirus

Kuri uyu wa kabiri ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko yakiriye ama robots agera kuri ane, ayo ma robots azashyirwa mu bigo bibiri bisanzwe byita ku barwayi ba covid-19. Izo robots enye zahawe amazina y’ikinyarwanda ariyo Akazuba, Ikuzere, Mwiza azakora mu bigo bibiri bisanzwe byita ku barwayi ba coronavirus aribyo icya Kanyinya nicyo mu Karere ka Bugesera.

Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko zino robots zizajya zifite ubushobozi bwo gupima umuriro, guha abarwayi ibyo bakeneye, ndetse zikabika amakuru y’umurwayi, izo robots na none zizaba zifite ubushobozi bwo kumenyesha abaganga ikintu kidasanzwe zabonye kubarwayi.

Dr NGAMIJE DANIEL ministre w’ubuzima yavuze ko zino robots zishobora gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 mu gihe cy’umunota umwe gusa.

Zino robots zizafasha cyane abaganga bafite akazi kenshi muri iyi minsi. Kugeza ubu abarwayi ba coronavirus mu Rwanda ni 94, nta n’umwe urahitanwa nayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.