Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya kabiri cy’impunzi zaturutse muri Libya, aho kuri iyi nshuro rwakiriye 123, bageze mu Rwanda basanga abandi 66 bahasesekaye mu kwezi gushize.

Impunzi 123 zavanwe muri Libya zageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu.

Ku itariki 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

Mu mpunzi 123 zageze mu Rwanda harimo ab’igitsina gabo 99 na 24 b’igitsina gore. Harimo abagera kuri 59 batarageza imyaka y’ubukure. Bakomoka mu bihugu bitatu bitandukanye, harimo 106 bava muri Eritrea, 15 bava muri Somalia na babiri bakomoka muri Sudani.

Nk’uko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yabitangaje kuri Twitter, na bo ” .”

Nk’uko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yabitangaje kuri Twitter, na bo “bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari naho itsinda ry’impunzi 66 zahageze mbere zicumbikiwe.”

Ubwo Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro Ihuriro ry’Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwaturutse hirya no hino rizwi nka YouthConnekt Africa muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatatu, yagarutse ku mpamvu hafashwe icyemezo cyo kwakira izi mpunzi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ku birebana n’izi mpunzi, ikibazo cyazo byagaragaraga ko gishobora gukemurwa muri izi nzira:

Yavuze ko inzira ya mbere ari uko izo mpunzi niba harimo abashakaga gukomeza kujya ku Mugabane w’u Burayi ariko bakaba barafashwe, bafashwa bagahabwa ahantu hari umutekano mu gihe hari abantu barimo kubashakira uko bajya mu Burayi.

Perezida Kagame yavuze ko indi nzira yari uko niba badashaka gusubira aho bavuye bakaba bashaka kugumana n’abanyarwanda, nta kibazo bazagumana, bagahabwa ibyo bakeneye byose nk’uko bihabwa abaturage b’u Rwanda.

Yavuze ko kugeza ubu buri gihugu cyabikora mu gufasha gukemura iki kibazo, agaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze bitari ukugira ngo rushimwe cyangwa ngo hagire ugira icyo yishyura.