U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu binyereza inkunga n’inguzanyo ruhabwa na Banki y’isi.

32,017

U Rwanda n’u Burundi byashyizwe ku rutonde rw’ibihugu binyereza inkunga biba byagenewe na banki y’isi.

Impunguke za banki y’isi yamaze gushyira hanze raporo itari buvugweho kimwe n’ibihugu byinshi byagiye bitungwa agatoki. Ni raporo yari igamije kugaragaza uburyo bimwe mu bihugu bikoresha inkunga n’inguzanyo biba byahawe na banki y’isi. Iyo raporo yakozwe mu bihugu bigera kuri 22 muri byo harimo 17 byo ku mugabane wa Afrika. Muri ibyo bihugu u Rwanda n’u Burundi byaje muri bimwe binyereza inguzanyo n’inkunga biba byahawe na banki y’isi. Iyo raporo ivuga ko iyo nkunga n’inguzanyo binyerezwa n’abayobozi maze bagahita babitsa ayo mafranga mu bihugu by’i Burayi nka Suisse, Ububiligi, Luxamburg, n’ahandi mu buryo bw’ibanga rikabije kandi ko ayo mafranga abikwa ku nyungu yo hasi cyane uburyo izo mpuguke zise Heaven deposits.

Izo mpuguke za Banki y’isi zavuze ko mu myaka icumi ishize u Burundi bwanyereje miloyoni zirenga 103 z’amadalari ya Amerika, mu gihe u Rwanda rwanyereje agera kuri miliyoni 145 z’amadolari ya Amerika yabitswe mu ma banki yo ku mugabane wa Burayi.

Kuva ino raporo yasohoka ibihugu byagiye bitungwa agatoki nta na kimwe kiragira icyo kiyivugaho, gusa izo mpuguke zasabye ibyo bihugu kwita ku muturage kuko n’ubundi izo nguzanyo aba ariwe uzazishyura kandi zitarakoze ibiri mu nyungu ze. Iyo raporo ntiyigeze ishyira hanze izina ry’umuntu waba unyereza ayo mafranga. Mu bindi bihugu byakoreweho iryo genzura, harimo Tanzaniya, na Madagascar.

Leave A Reply

Your email address will not be published.