Ubushakashatsi buriga uko uducurama tubasha kubana na za virusi kuburyo byafasha abantu guhangana Covid-19 n’ibindi byorezo bizaza

9,561
Kwibuka30

Hirya no hino ku isi ubushakashatsi burakomeje murwego rwoguhangana na Covid-19.Abahanga muri siyansi baracukumbuye bagera ku ntimatima z’uturemangingo tw’amoko atandatu y’uducurama two ku isi.

Abahanga baburiye ko abantu bakwiye kwirinda gusagarira uducurama
Abahanga baburiye ko abantu bakwiye kwirinda gusagarira uducurama nti duteza ibyago cyane kani difasha ibimera kororoka

Mu bitugize harimo uturemangingo “dutanga ubwirinzi budasanzwe”, burinda izi nyamaswa kwibasirwa na za virusi zica.

Abashakashatsi bagamije kubyaza umusaruro amakuru y’ibanga y’uburyo uducurama tugendana virusi zo mu bwoko bwa corona ariko ntiturware.

Bavuga ko ibi bishobora gutanga ibisubizo mu gufasha ubuzima bw’abantu muri iki gihe cy’icyorezo n’ibindi bishobora kuzaza.

Prof Emma Teeling wo muri University College Dublin avuga ko uduce “dutangaje” tw’uturemangingo babonye tubereka ko uducurama dufite “ubwirinzi bw’umubiri bwihariye

Yongeraho ko kumenya uko uducurama tubana na za virusi ntiturware bishobora gufasha no mu bikorwa biri kubaho byo gushakisha imiti ya za virusi nka Covid-19.

Yagize ati: “Tubashije kwigana ubwirinzi bw’uducurama kuri za virusi, ubwo twakwiringira ibidukikije mu kubona umuti”.

“Ni ibintu bifite aho bigeze. Ubu dufite ibidufasha kumenya intambwe tugomba gutera; dukeneye gukora imiti yo kubigeraho”.

Prof Teeling yatangije umushinga wa ‘Bat1K project‘, ugamije kubona amakuru yose ku duce duto tw’uturemangingo ku moko 1,421 y’uducurama turi ku isi.

Agira ati: “Utwo duce ni two dukeneye ngo tumenye ibisubizo biri mu ducurama, dushobora guhuzwa mu gushaka ibisubizo no ku bantu n’indwara”.

Covid-19 bikekwa ko yaba yaravuye mu ducurama, ikagera ku bantu bahuye natwo nabo bakayanduza abandi. hari izindi virusi nka Sars, Mers na Ebola, nazo bikekwa ko ari uko zageze mu bantu.

Abahanga mu kurengera ibidukikije baburiye ko abantu bakwiye kwirinda gusagarira uducurama, ko iyo nta wutwakuye aho twibera, tuba duteje ibyago bicye cyane ku buzima bwa muntu.

Bavuga kandi ko dufite uruhare mu kuringaniza urusobe rw’ibinyabuzima. Twinshi tugira uruhare mu gukwirakwiza umwayi mu gihe cyo kubangurira ibidukikije (cyangwa imbuto) w’imbuto n’indabo, utundi turya miliyoni z’udusimba duto tuguruka nijoro.

Kwibuka30
Greater horseshoe

Ubyumvise wakwibaza ngo bageze kuki?

Itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ryavanye amakuru rikeneye ku moko atandatu y’uducurama aboneka mu bice bitandukanye by’isi.

Ryakoreshe ikoranabuhanga rigezweho mu gusuzuma uduce duto cyane tugize uturemangingo tw’utwo ducurama.

Bagereranyije ubwoko bwa buri gacurama n’izindi nyamaswa z’inyamabere 42 babasha kubona aho uducurama duherereye mu moko y’ibinyabuzima.

Basanze turi hafi cyane y’amoko y’inyamaswa zirimo; indyanyama amoko y’inyamaswa zitwa pangolins, amafi manini azwi nka whales/ baleines n’ayandi.

Gusa itandukaniro ryabonetse mu bushobozi bw’ubwirinzi buri mu duce twinshi tw’uturemangingo mu ducurama dutandukanye.

Harimo n’uduha izi nyamaswa ubushobozi bwo kuguruka neza mu mwijima.

Ayo makuru yafasha iki kurwanya iki cyorezo cya Covid-19 n’ibindi bizaza?

Ibyo aba bashakashatsi bagezeho bifite icyo bivuze ku buzima bw’abantu n’indwara kuko byerekana uburyo uturemangingo tw’uducurama tubasha kurinda za virusi.

Aba bashakashatsi batekereza ko ibi bizafasha kumenya neza uko uducurama tubasha kubana na za virusi, bikaba byazafasha mu kurwanya ibyorezo bihari nibizaza.

Dr Michael Hiller wo mu kigo gikora ubushakashatsi ku turemangingo cyo mu Budage, avuga ko “kumenya uko uducurama tubana na virusi zo mu bwoko bwa corona byafasha cyane”.

Kenshi uburwayi buterwa na virusi burica, virusi ubwayo si yo yica ahubwo hica indwara itera umubiri wananiwe kuyirwanya no kuyisohora.

Umubiri w’uducurama wo ubasha gukomeza za virusi. Nubwo bwose waba wagezwemo na virusi ntushobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara.

Nubwo ubushakashatsi buri kurwa Abantu barasabwa kugomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda atangwa n’inzego zubuzima.

Leave A Reply

Your email address will not be published.