Ubushinjacyaha bwasabiye Madame IDAMANGE Yvonne gufungwa imyaka 30

5,985
Kwibuka30

Ubushinjacyaha bwasabiye Idamange Iryamugwiza Yvonne, gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha bikomeye ashinjwa. Uyu mubyeyi w’imyaka 42 we aburana ahakana ibyo ashinjwa byose, ko ibyo yavuze byose yabitewe n’uburakari bwa Guma Mu Rugo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gukubita no gukomeretsa ku bushake, no gutesha agaciro ibimenyetso Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi cyaha cyumvikanye mu rukiko bwa mbere ni icyo gutanga sheki itazigamiye y’amafaranga ibihumbi 400 y’u Rwanda Idamange yahaye uwitwa Nsabimana.

Uyu munsi yaburanye ku igungwa n’igungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibyaha aregwa yabikoze ku bushake kandi abigambiriye, aho yajyaga ku rubuga rwa YouTube, bityo akwiye gugunfwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akirimo gukorwaho iperereza.

Ubwo Idamange yahabwaga umwanya  ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa, yahakanye ibyaha aregwa byose ashimangira ko ari agahinda yari afite.

Ati: “Njye natangiye gutekereza kuvugira abaturage muri Guma mu Rugo ya mbere kandi murabizi ko abaturage bari bashonje.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja byose atabyemera ati: “Nta cyaha muri ibyo nemera. Ibyo navuze byose nabitewe n’agahinda natewe no kubona uburyo Abanyarwanda bagezweho n’ingaruka za Guma Mu Rugo. Nari ngambiriye kugaragariza abayobozi izo ngorane kugira ngo bagire icyo bahindura.”

Ku cyaha cyo gupfuobya Jenoside no gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Idamange yahakanye avuga ko  atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa abashinze umutekano, yavuze ko umupolisi ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi. Yagize ati: “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta nubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje.”

Ku cyaha cyo gutambamira imirimo y’Igihugu, no guteza imvururu, yavuze ko ibyo yakoze  yavugiraga Abanyarwanda kuko yumvaga ashengurwa no kubabona batabayeho neza. Yiseguye agira ati: “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira…”

Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, yavuze ko kitabayeho kuko iyo sheki yayitanze Nsabimana abizi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye.

Idamange yasabye ko yarekurwa by’agateganyo akajya kwita ku bana be, ndetse ko nta kimenyetso ashobora gusibanganya birimo n’amashusho bikekwa ko ashobora gusiba.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.