Ubuzima bwa Sepp Blater wahoze ayobora FIFA buri hagati y’urupfu n’umupfu.

6,815
Kwibuka30

Biravugwa ko Uwahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA Bwana Seepp Blatter yaba yajyanywe mu bitaro arembejwe n’umuburwayi.

Aya makuru yemejwe n’umukobwa w’uyu musaza Umukobwa witwa Corinne, mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru kitwa Blick, yagize ati:

“Umubyeyi wanjye ari mu bitaro kandi ari kugenda amererwa neza buri munsi. Akeneye igihe, akaruhuka.”

“Mu izina ry’umuryango wanjye, ndashaka ko mutamwinjirira mu buzima.”

Kwibuka30

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubuzima bwa Blatter butameze neza, ariko na none atarembye cyane.

Si ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 84 agiye mu bitaro kuko yahaherukaga mu Ugushyingo 2015 na Nyakanga 2016.

Uyu wahoze ari Perezida wa FIFA, yakuwe kuri uyu mwanya mu 2015 nyuma y’imyaka 17 ku buyobozi.

Blatter yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itandatu nyuma yo gushinjwa gutanga ruswa.

Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS) rwabanje guhanisha Blatter na Michel Plattini wayoboraga UEFA, imyaka umunani, ariko nyuma yo kujurira igirwa itandatu.

Sepp Blatter questioned in FIFA probe | Daily Sabah
Leave A Reply

Your email address will not be published.