Ubuzima bwinjwangwe buratangaje cyane isinzira amasaha 20!

11,814
Kwibuka30

Injangwe , Ipusi Nyirahuku ,cyangwa  Inturo Iyo yibera  mu ishyamba sobanukirwa bumwe mu buzima aho imara amasaha agera kuri 20 isinziriye

Image result for cat
gusinzira ku ipusi biherekezwa no guhirita

Injangwe ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere zirya inyama(Carinivore), zikaba zishobora kororerwa mu rugo cyangwa se ku gasozi. Mu Kinyarwanda izororerwa mu ngo zitwa ipusi, iziba ku gasozi zikitwa injangwe cyangwa inturo

Iziba mu ngo zigira umwihariko wo kudatinya abantu no kwisanzura, inyagasozi zo zihunga iyo zibonye abantu cyangwa hari ikindi zikanze, cyane ko n’icyo zibonye nk’amatungo magufi nk’inkoko cyangwa inkwavu ziyarya.

Mu magambo make, ipusi irizerwa n’abantu ko itabangiriza  mu gihe inturo aho igaragaye bayirukaho cyangwa ikiruka ibonye abantu, gusa bivugwa ko hari amwe mu mapusi yica amatungo ya ba shebuja/nyirabuja ariko iyo urebye usanga bene ayo atitabwaho ku bijyanye n’imirire.

Ipusi yitaweho ntabwo yangiriza shebuja

korora ipusi ikakugumira mu rugo bisaba kuyitaho cyane bitaba ibyo ikagutoroka cyangwa bakayigutwara kuko baca umugani ngo”Ukurusha amata agutwara ipusi”. Abafite ubushobozi barazikundwakaza, yewe zikaryama ku buriri cyangwa zikicara ku ntebe z’imifariso nk’ikiremwamuntu.

Image result for cat

Mu bihugu byateyeimbere nko mu Burengerazuba bw’isi hari abashyingiranwa na zo ngo bitewe n’urukundo bazikunda, bazibona nk’inshuti nziza.

Kwibuka30

Injangwe/inturo/ipusi ziryama amasaha ari hagati ya 15 na 20 ku munsi.

Twese tuzi neza ko umunsi ugizwe n’amanywa ndetse n’ijoro, byombi bikuzuza amasaha 24. Injangwe iryama igihe gito ni iryama amasaha 15, iryamira cyane ikageza ku masaha 20 ariko byose bigashingirwa ku mibereho n’ukuntu zibona ibyo kurya.

Inturo cyangwa se injangwe yo ku gasozi irya biyigoye nk’izindi nyamaswa zo mu ishyamba zirya inyama nk’intare n’ingwe. Encyclopedia Britannica ivuga ko bisaba injangwe kuvunika kugira ngo ibone umuhigo kuko ari wo funguro ryayo.

Igihe bitwara injangwe iteze umuhigo n’imbaraga ikoresha iwirukaho mu gihe iwuvumbuye, hakaba n’ubwo uyicitse, biri mu mpamvu zituma inanirwa cyane. Nta handi iba iteze amakiriro cyangwa ifunguro ry’umunsi hatari ku mihigo y’utunyamaswa isumbya imbaraga; bitandukanye n’inyamaswa zirya ibyatsi kuko ahanini biboneka hose.

Impamvu ituma injangwe ziryama igihe kirekire ni ugutara imbaraga zizakoresha zishaka ibyo kurya ku munsi ukurikiraho no kuruhuka umunaniro w’umunsi. Amapusi yo nta kazi aba afite kuko ahanini agaburirwa n’abayatunze, yewe amwe akitabwaho cyane harimo;

kugaburirwa no gukorerwa isuku ariko zo n’inturo zifite kamere imwe. Ikintu twakwita nk’isano ni cyo gituma n’amapusi aryama igihe kinini n’ubwo tutayagereranya n’inturo z’agasozi.

Amapusi yo mu bantu bifite yo ngo atinda gusinzira keretse iyo yarambiwe cyangwa yagize irungu nk’igihe nta muntu uyari iruhande.Asinzira mu byiciro bibiri

Biragoye kwemeza ngo mu masaha 15 cyangwa 20 injangwe iba igeze muri iki kiciro cyo gusinzira mu gihe kingana gitya ariko icyo twamenya ni uko zigira ibyiciro bibiri: Guhwekera no gusinzira cyane.

Iyo injangwe yahwekereye mu by’ukuri iba isa n’itasinziriye kuko amaso n’ubwo aba abumbye, iba ireba, amatwi yumva, amazuru ahumurirwa, ari yo mpamvu ikiyigeze iruhande gituma ikanguka.

Igera aho iva muri cya kiciro cyo guhwekera igasinzira byimazeyo ari na ho igera mu gihe cyo gufurura/kugona. Muzumva bamwe bavuga ngo ’uriya afurura/agona nk’ipusi’. Bazaba bashatse kuvuga ko afurura cyane. Murakoze cyane! Ubutaha tuzabagezaho ibindi bishy.

Leave A Reply

Your email address will not be published.