Mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, bamwe mu bagore bavuga ko bamaze imyaka ibiri barijejwe n’ubuyobozi ifu ya Shisha kibondo leta igenera abatishoboye, mu rwego rwo kurinda abana ingwingira, none baratagereje barayiheba.

Bamwe mu bagore bari mu cyiciro cya mbere y’ubudehe, batuye mu kagali ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo bavuga ko bamaze amezi abiri bizezwa guhabwa ifu yitwa Shisha kibondo leta igenera abatishoboye mu rwego rwo kurinda ingwingira ry’abana, bavuga ko banditswe kenshi bizezwa iyi mfashanyo ariko ngo barategereje baraheba,

Umwe mu baganiriye na RadioTV10 avuga ko bamwanditse mu mwaka wa 2017 atwite none ngo umwana yaravutse ndetse ngo amaze kuba mukuru, nta kintu atarahabwa iyi fu.

Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko byagize ingaruka ku buzima bwabo dore nk’abatishoboye.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bugiye gushaka uko cyakemuka vuba, nkuko Ngarambe Alphonse ashinzwe ubuzima muri aka karere abivuga.

Shisha kibondo ni ifu isanzwe igenerwa Ababyeyi batwite n’abonsa batishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse n’abana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza kuri 24 bo mu cyiro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, bigamije kurinda abana kugwingira kuko shisha kibondo ikungahaye ku ntungamubiri zifasha abana n’ababyeyi.

Ni ingingo aba baturage bavuga ko mu gihe ifi itagerera ku gihe kubo yagenewe nk’aba ba Kayonza bizakomeza guteza igwingira ry’abana kuri ubu bari ku ijanisha rya 38%.