Hari abaturage bacuruza imboga mu isoko rya Gisozi mu Karere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe no kuba aho bacururiza isombe harashyizwe ikibuti cy’inkoko, bigatuma babura ababagurira kubera umwanda w’inkoko. Ubuyobozi bw’iri soko bwo buvuga ko iki kibazo cyatewe n’ibikorwa byo gukora umuhanda ,ariko ngo kiri gukemuka.

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Gisozi mu Karere ka Gasabo, bacuruza isombe n’ibirungo byayo bavugako babangamiwe n’umunuko uva mu kizu cy’inkoko giherereye muri iryo soko, kuko ngo ibyo bibateza igihombobitewe nuko abakiriya banga kubagurira bavuga ko isombe yabo inukamo umwanda uturuka ku nkoko.

Ubuyobozi bw’isoko rya Gisozi buvuga ko ibikorwa byo gukora umuhanda, ari byo byatumwe bimura ikibuti cy’inkoko bakakegerenya naho bacururiza isombe, ndetse ko bahagaritse ubucuruzi bw’izi nkoko kugeza igihe bazaba babonye ahandi ho kuzishyira, mu rwego rwo gukemura iki kibazo aba bacuruzi bamaze iminsi binubira.

Si aha gusa iki kibazo kigaragaye kuko hari n’ibindi bisa nacyo bamwe mu bacururiza mu masoko atandukanye bakunda kugaragaza, birimo kutisanzura ngo batandukanye ibicuruzwa, gusa inzego z’ubuyobozi zivuga ko gukemuka burundu kw’ibyo bibazo kuba kwitezwe mu kwagura ayo masoko.