Nyaruguru : Ingo 20.000 ntizigira ubwiherero busakaye

Ingo 20,000 zo mu Karere ka Nyaruguru ntizigira ubwiherero busakaye, ni mu gihe abaturage batandukanye bavuga ko babona ubushobozi bwo kuzubaka ariko bakabura isakaro. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, ubwo aheruka mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka yavuze ko mu mezi ane ashize bakoze ibarura basanga imiryango irenga ibihumbi 40 itagira ubwiherero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwabashije guhangana n’iki kibazo ariko hakaba habura isakaro ngo ubwiherero buboneke, akaba ari naho abatuye aka karere bafite ubwiherero butagira isakaro bashingira bavuga ko nta bushobozi bafite bwo gusakara.

Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ndetse n’ubw’Akarere ka Nyaruguru gufatanya maze bagashakira umuti iki kibazo.

Ati “Nyakubahwa Meya, Nyakubahwa Goverineri njye mbahaye amezi atandatu gusa, ibintu by’ubwiherero bihinduke amateka muri aka Karere.”

Inzego z’ibanze zirimo n’abayobozi b’imidugudu biyemeje ko bagiye kubarura ingo zidafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, maze bakabishyikiriza ababishinzwe, abatishoboye ngo bakajya babakata amafaranga bakoreye mu mirimo ya VUP kugira ngo babagurire isakaro.

Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko hafi kimwe cya kabiri cy’indwara zakirwa kwa muganga zituruka ku isuku nke, zirimo impiswi, inzoka zo mu nda n’izindi nyinshi.