Umugore yataye umwana mu bitaro bya Kirinda amaguru ayabangira ingata

2,644

Umujyanama w’ubuzima wabaye afashe uyu mwana mu gihe nyina agishakishwa

Mu bitaro bya Kirinda ho mu karere ka Karongi,umugore utaramenyekana amazina yatayeyo umwana we arigendera.

Ahagana saa Saba z’amanywa yo ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo uyu mwana ufite ubumuga bw’urutirigongo n’ijosi yagaragaye ku buriri bwo muri ibi bitaro bya Kirinda atari kumwe na nyina.

Bivugwa ko nyina yaje muri ibi bitaro avuga ko yifuza kubonana n’inzobere z’abaganga bo mu Budage, barimo kuvura abaturage bo muri aka gace kugira ngo nawe bamuvurire umwana.

Umujyanama w’ubuzima wabaye afashe uyu mwana witwa, NIkuze Caritas, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru  ko nyina yamusize avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kumuvuza.

Yagize ati “Hari saa saba hafi n’igice uwo mubyeyi yari arimo avuga ngo ngiye kumushyira ku gitanda musigeyo arire nigendere undi aramubwira ngo genda ubwire umuganga ko ugiye. Babivugana nibwo njye namukurikiye ndamubwira ngo aho kumushyira ku gitanda arira kandi abaganga baba bafite akazi kenshi mumpe mbe mugufashije.”

Yongeyeho ko uyu mugore yahise yigendera ntiyagaruka asigarana umwana we kuva ubwo. Asaba abagiraneza kumufasha mu gihe akimufite n’igihe azaba yamutanze.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel we yavuzeko ko bahise bashakira uyu mwana ibikoreshesho by’ibanze birimo imyambaro n’ibindi.

Yagize ati “Yahatawe n’umugore utazwi ngo wari wambaye ipantaro wari waje kureba inzobere zo mu Budage, amusiga avuga ko agiye kureba amafaranga.”

Yakomeje avuga ko serivisi zita ku buzima rusanze muri ibi bitaro zahise zitangira gufasha uyu mwana zimuha imyambaro n’amasabune ndetse n’abaganga babikoramo bakusanya amafaranga yo guha umujyanama w’ubuzima, wahise afata icyemezo cyo kurera uyu mwana.

Dr Byamukama ashishikariza abakozi bakora muri ibi bitaro kujya bandika imyirondoro y’abantu bose babyinjiyemo n’ababisohotsemo kuko iyo baba babikoze nyina w’uyu mwana yari guhita amenyekana.

Ibi bitaro bya Kirinda byahise byandika itangazo rirangisha uyu mwana ryo kunyuza kuri radiyo zitandukanye kugira ngo abazi nyina w’uyu mwana bamugaragaze.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa