Ubwongereza: Ku myaka ye 90, Margaret Keenan niwe uhawe urukingo rwa covid-19 bwa mbere

10,228
Kwibuka30
Enniskillen grandmother Margaret Keenan (90) receives first Covid-19 jab in  UK - The Irish News

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, mu gikorwa cy’ikingira kirimo gutangizwa mu Bwongereza.

Nyuma y’aho igihugu cy’Ubwongereza kibaye icya mbere ku isi mu gutera rubanda rwayo inkingo z’icyorezo cya Covid-19, icyo gikorwa cyatangiriye ku mukecuru Margaret Keenan, uno mukecuru azuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko iyi ari yo “mpano nziza cyane ya mbere y’igihe cy’umunsi mukuru w’amavuko” ye.

Madame Margaret Yatewe urushinge ku isaha ya 06:31 GMT (ni ukuvuga saa mbili n’iminota 31 mu Rwanda.

Urwo rukingo yahawe ni imwe muri doze 800,000 z’urukingo rw’ibigo Pfizer na BionTech zigiye gutangwa mu Bwongereza mu byumweru biri imbere.

Byitezwe ko izindi doze zigera kuri miliyoni enye zizaba zageze mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi.

Ahantu hatoranyijwe ho gutangira urwo rukingo hazakingirirwa abarengeje imyaka 80 ndetse na bamwe mu baganga n’abita ku bageze mu zabukuru.

Kwibuka30

Iyi gahunda igamije kurinda abafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19 ndetse no gutuma ubuzima busubira kuba ubusanzwe, nka mbere yuko Covid-19 yaduka.

May Parsons ukuriye ikigo cyita ku bageze mu bazukuru ni we wakingiye Madamu Keenan ku bitaro bya Kaminuza byo mu mujyi wa Coventry.

Madamu Keenan yagize ati: “Ndumva nitaweho cyane kuba mbaye umuntu wa mbere ukingiwe Covid-19, ni yo mpano nziza cyane ya mbere y’igihe cy’umunsi mukuru w’amavuko nashoboraga kwifuza guhabwa…

Kubera ko bivuze ko ubu noneho nshobora kugira amashyushyu yo kuba hamwe n’umuryango wanjye n’inshuti mu mwaka mushya nyuma yo kubaho ndi jyenyine mu gihe kinini cyane cy’uyu mwaka“.

Margaret Keenan speaks after receiving first Covid jab

Madame Margaret Keenan yakomeje asaba rubanda ko bakwitabira runo rukingo kuko ariyo ntwaro yonyine yo gutsind acovid-19

Yongeyeho ati: “Ntabwo nshobora gushimira bihagije May n’abakozi ba NHS [ikigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza] banyitayeho cyane, kandi inama nagira umuntu wese wabwiwe iby’urukingo ni ukurufata – niba nshobora kurufata mfite imyaka 90, nawe bivuze ko ushobora kurufata”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.