Uganda: Barindwi mu mfungwa 219 zatorotse gereza zigatwara n’imbunda bafashwe.

8,594
Kwibuka30
Uganda says 219 prisoners escape, some with guns and ammunition | News | Al  Jazeera

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu hari imfungwa zigera kuri 219 zatorotse gereza mu gihugu cya Uganda, hari amakuru avuga avuga ko barindwi muri bo bamaze gufatwa.

Gutoroka kw’izo mfungwa kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi iyo gereza iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Singila, mbere yuko zihungira mu misozi.

Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye izindi mfungwa ebyiri zishwe.

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza rwa Uganda yavuze ko bagabye indege eshatu za kajugujugu ndetse n’abasirikare bagenda ku maguru mu gushakisha izo mfungwa zatorotse.

Kwibuka30

Byibazwa ko abo batorotse gereza barimo kugerageza gukoresha inzira zo mu ishyamba bakambukira muri Kenya.

Iyo gereza ikunze kuba ifungiyemo abarenga 600. Ubu ibikorwa byose byahagaze kuri iyo gereza, mu gihe amaperereza akomeje ngo hamenyekanye uko izo mfungwa zatorotse.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

Nkuko inkuru y’ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

Currencies differ in prisons around the globe
Leave A Reply

Your email address will not be published.