Uganda: Leta ya Uganda yangiye Bobi Wine kujuririra ibyavuye mu matora.

6,226
Kwibuka30
Bobi Wine yangiwe kujuririra ibyavuye mu matora

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 nibwo urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwanze kwakira ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko ba Robert Kyagulanyi  wifuzaga kujuririra ibyavuye mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abunganira Bob Wine mu mategeko bagejeje ibaruwa mu bwanditsi bukuru bw’urukiko rw’ikirenga basaba ko ibyavuye mu matora yo kuwa 14 Mutarama byateshwa agaciro k’ubwuburiganya bwayagaragayemo. Itegeko nshinga rya Uganda rivuga ko mu gihe utanyuzwe n’ibyavuye mu matora uba wemerewe kugeza ikirego cyawe mu rukiko rw’ikirenga bitarenze iminsi 15 nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Kwibuka30

Umuvugizi w’ubucamanza Jameson Keremani yemereye Daily monitor ko abanyamategeko ba Bobi Wine bagejeje ikirego ku rukiko rw’ikirenga. Gusa yemeje ko bagiriwe inama yo kuzagarura icyo kirego cyabo kuwa Mbere tariki ya 1 Gashyantare.

Abunganira Bob Wine ariko ibi babifashe nko kwangirwa ikirego kuko umunsi ntarengwa wo kujuririra ibyavuye mu matora ari tariki ya 31 Mutarama 2021, aho igihe birenze aho urukiko rukuru ruzaba rwahagaritse kwakira ubujurire bwabo.

Kuwa 28 Mutarama 2021 nibwo umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Prof. Silas Byabakama yatangaje ibyavuye mu matora ku buryo bwa Burundu bishimangira insinzi y’umukandida w’ishyaka NRM Yoweri Kaguta Museveni n’amajwi 58.38% mu gihe Umukandida w’ishyaka NUP Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yagize 35%.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.