Ukwezi kurashize mwalimu Francois afunze azira gusuzugura umu Youth volunteer

20,235

Ukwezi kutashize bwana Francois MPAYIMANA ushinzwe amasomo muri GS NGARAMA afungiye kuri station ya polisi ya Shyorongi azira gusuzugura umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake.

Ukwezi kwa munani ku italiki ya 18 nibwo Bwana FRANCOIS MPAYIMANA umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS NGARAMA giherereye mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rurindo, bivugwa ko yafashwe azira gusuzugura umwe mu rubyiruko rw’urukorarabushake ubwo yamusabaga gukaraba undi ntahite abikora ako kanya.

Umugore wa Francois MPAYIMANA yabwiye umunyamakuru wa Hanga ko umugabo we amaze ukwezi kose afungiye ku Murenge wa Shyorongi, umugore we yakomeje avuga ko ku italiki ya 18/8/2020 umugabo we yerekeje ku kazi agiye kureba aho igikorwa cyo kubaka amashuri kiri kugenda, maze umwe mu rubyiruko rw’urukorerabushake amusaba gukaraba undi mu gihe akijijinganya, yahise ajya kumurega kuri polisi ikorera ku Murenge wa Shyorongi, maze ahita ahamagarwa na Komanda, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaruka kuko yahise amufunga ubu akaba amaze ukwezi kose afungiye aho kuri station ya polisi ya Shyorongi.

Umugore wa Francois yatubwiye ko yakomeje asiragira ku biro by’Umurenge abaza impamvu nyayo ituma umugabo we akomeza gufungwa cyane ko nta tegeko iryo ariryo ryose rivuga ko utubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 afungwa.

Umuyobozi wa GS NGARAMA Bwana Rwagasana yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ko ku italiki ya 18 ukwezi gushize aribwo yahamagawe na IO wa police amusaba kumwohereza umukozi we witwa Francois, kugeza ubwo ntiyongeye kumuca iryera, gusa ngo akaba afite amakuru ko afunze.

Ku murongo wa terefoni, Meya w’Akarere ka Rulindo Bwana KAYIRANGA EMMANUEL yatubwiye ko amakuru y’uwo mugabo yayahawe, nk’umuntu wahutaje ndetse akanasagarira abashinzwe kuubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus, ati:”ayo makuru narayahawe, nta nubwo narinzi ko ari prefet des etudes, gusa ngo yasagariye abayobozi ubwo bamusabaga kubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid-19, ubu ari muri isolation center ya Shyorongi, ntabwo afunze ahubwo ari kwigishwa, nyuma nibwo hazarebwa niba icyaha yakoze cyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ariko rwose ari mu maboko meza, nta kibazo

Nubwo bimeze bityo, umuryango we uravuga ko ufite impungenge z’uburyo umutware w’urugo amerewe kuko batabasha kubwirwa amakuru ye ndetse bakaba batabona amaherezo y’iki kibazo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.