“Umubare w’abarwayi ba Coronavirus uzakomeza kwiyongera” Prezida KAGAME

8,844

Prezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umubare w’abarwayi ba Coronavirus uzakomeza kuzamuka kubera ko hagikomeje gushakishwa abagiye bahura n’abanduye.

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yaraye ashyikirije ijambo Abanyarwanda abinyujije kuri radiyo y’igihugu kuri uyu wa gatanu, mu ijambo rye, Prezida wa Repubulika yashimiye cyane inzego zitandukanye ziri gukora cyane mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa Coronavirus, yongeye ashimira cyane Abanyarwanda bose muri rusange bakomeje kumvira amabwirizwa yo kuguma mu rugo kugira ngo hirindwe ubwandu bushya bw’iki cyorezo kimaze kwibasira isi yose mu gihe kiri hasi y’amezi atandatu.

Prezidacwa Repubulika yavuze ko abarwayi ba coronavirus bazakomeza kwiyongera kubera ko Leta ikomeje gushakisha abantu bose bagiye bahura n’abamaze kwandura. Yagize ati:”umubare w’abarwayi uzakomeza kwiyongera kubera ko hari abantu benshi bahuye n’abagaragayeho ubwandu bwa coronavirus…” prezida wa Repubulika yakomeje gusaba buri wese waba warabonanye n’uwasanzwemo buno burwayi kwigaragaza kuko aribwo buryo bwiza bwo kuvurwa agakira.

Mu ijambo rye ryari ryitezwe n’Abanyarwanda benshi, Prezida yongeye ahumuriza Abanyarwanda bari babayeho aruko bakoze umunsi ku munsi ko Leta yabatekerejeho no kunoza uburyo bazitabwaho ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha. Yagize ati:”Leta y’u Rwanda iratekereza ku mibereho y’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ino myanzuro, byose byaranogejwe ahubwo hari kurebwa uburyo byakwihutishwa”

Mu ijambo rye, Prezida wa Repubulika yashimiye umunyemari Jack Ma na foundation ye, ku bufasha yatanze bwiganjemo ibikoresho byo kwifashisha mu gupima no kwirinda ubwandu bwa Covid19. Nyakubahwa Prezida wawe Repubulika yatanze ubwo butumwa mu gihe mu Rwanda abagera kuri 54 bamazw kugaragaraho Covid-19, umurwayi wa mbere akaba yaragaragaye ku italiki ya 14 kuno kwezi. Ministeri y’ubuzima iherutse gutangaza ko bamwe mu barwayi ba #Covid-19 bari koroherwa ku buryo mu minsi ya vuba bamwe bashobora koherezwa mu miryango yabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.