Umugabo witwa REGIS nawe yiyahuye akoresheje umugozi

11,838
Kwibuka30

Bwana Regis SIBOMANA wo mu Karere ka Rwamagana nawe basanze yimanitse mu kagozi yashizemo umwuka.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 3 Ukwakira atanzwe n’umugore we. Yavuze ko we (umugore) we yari amaze iminsi adahari yaragiye kurwaza mukuru we mu bitaro. Yakomeje avuga ko ahagana saa moya z’ijoro zo kuwa gatatu yaratashye asanga harakinze, ahamagaye terefone ya nyakwigendera ntiyacamo, yahisemo kujya kurara mu baturanyi, mu gitondo cya kare yongeye azindukira mu rugo rwe ariko asanga na none haracyakinze, agerageje terefoni nabwo asanga ntabwo iriho, yahise afata umwanzuro wo gusenya urugi akoresheje inyundo, ngo akigera mu nzu yatunguwe no gusanga umugabo yimanitse ku mugozi yashizemo umwuka niko guhita atabaza abaturanyi ababwira ibimubayeho.

Kwibuka30

Amakuru agera ku kinyamakuru indorerwamo.com nacyo gikesha abaturanyi, ni uko ata makimbirane yari asanzwe azwi muri rugo, ahubwo benshi barakeka ko ari inzoga kubera ko uno mugabo yakundaga gusoma ku kayoga.

Bwana SIBOMANA REGIS apfuye afite imyaka 28 y’amavuko, kuri ubu umurambo we ukaba wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Regis abaye umuntu wa kabiri wiyahuye muri kino cyumweru nyuma y’aho Patrick wo muri iyo ntara nawe wiyahuye akoresheje umugozi. Kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa ngo hagaragazwe impamvu abantu bari kwiyahura bya hato na hato.

Leave A Reply

Your email address will not be published.