umukinnyi wakiniye Police FC Niyigaba Ibrahim yitabye imana azize uburwayi

9,969

umukinnyi Niyigaba Ibrahim bitaga Lukaku wakinaga asatira mubimbere mu makipe atandukanye nka Rwamagana City na Police FC yitabye Imana muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu azize uburwayi butunguranye mu bitaro CHUK

Niyigaba Ibrahim wakiniye amakipe atandukanye nka Rwamagana City ndetse akaba yarakiniye ikipe ya Police FCumwaka w’imikino 2017 -2018 yitabye imana mu bitaro bikuru bya CHUK yaramaze igihe kinini arwaye

MIYIGABA IBRAHIM YITABYE IMANA MU BITARO BYA CHUK

Niyigaba Ibrahim avuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba yageze mw’ ikipe ya Police FC ahakina umwaka umwe nyuma y’uko yari ahageze avuye muri Villa SC yo muri ouganda

umunyamakuru w’indorerwamo.com yavugishije umwe mubatoza batoje Niyigena Ibrahim ariwe NSengiyumva Francois / Samy Umujyanama wa Ferwafa muri zone y’uburengerazuba adusangiza ubuzima bwe muri ruhago yagize ati” ibra yari umukinnyi mwiza kandi witanga namutoje mu mwaka 2013 ubwo na mutozaga mukiciro cya kabiri mu mwaka 2014 yerekeza mu kipe ya Gasabo nyuma yaho nibwo yerekezaga muri Police FC

umwe mubagize umuryango w’uyu mukinnyi yatangarije ikinyamakuru haltime dukesha iyi nkuru ko ubu burwayi ko abaganga bavuze ko uyu mukinnyi afite ikibazo mu mara

yagize ati” ibrahim yari amaze igihe arwaye indwara yari yaratuyobeye kuko yaburaga amaraso akuma neza agasigara afite ibiro 30 kandi muzi ukuntu yari umuntu ugira igihagararo, nyuma twaje gukomeza kumuvuza tunagera CHUK banatubwira ko agira ikibazo mu mara mu ijoro ry’uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu nibwo yaje gushiramwo umwuka

uyu mukinnyi yapfuye hashize iminsi mike ahagaritse umupira kuko yarakomeje amasomo ye.

Imana imwakire mubayo

Leave A Reply

Your email address will not be published.