Umunyeshuri wigaga muri kaminuza ya ULK yaraye arohamye mu Kiyaga cya Muhazi

7,741
Lake Muhazi » New Planet Agency

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya ULK yaraye arohamye mu kiayaga cya Muhazi yitaba Imana ariko kugeza ubu umurambo we nturaboneka.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage batangiye gushakisha umubiri wa Rwagasore Sharif wagiye koga mu Kiyaga cya Muhazi agezemo hagati koga bikamunanira agaheramo.

Urupfu rwa Sharif rwabaye kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Karambi gaherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana nibwo uno musore witwa RWAGASORE Sharif w’imyaka 22 y’amavuko bivugwa yari umunyeshuri muri kaminuza yigenga ya ULK Kigali ahagana saa sita z’amanywa.

Ano makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi, Muhizi Etienne, yavuze ko uyu musore yaguye muri iki kiyaga ahagana saa Sita z’amanywa ubwo yajyanaga na bagenzi be koga.

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 22 wajyanye n’abandi bavandimwe be babiri mu ma saa Sita bajya koga muri Muhazi bagezeyo ngo we aroga agera hagati kugaruka biramunanira aheramo. Twahise tugerayo turamushakisha turamubura, nyuma haza n’izindi nzego z’umutekano turafatanya na n’ubu umurambo we ntabwo uraboneka.

Yasabye ababyeyi gukomeza kuba hafi abana babo bakabarinda kujya kure cyane cyane ahantu nk’aha kukiyaga hatemerewe kogerwa.

Bwana Muhizi yakomeje avuga ko kugeza ubu inzego z’umutekano n’abaturage bagishakisha umurambo we kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.