Umusore w’imyaka 21 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umukunzi we nyuma yo kumusambanya.

5,773
Kwibuka30
Muhanga District - Wikipedia

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga akurikiranyweho ubwicanyi bw’umukobwa bakundanaga nyuma yo kumusambanya ku gahato.

Ku wa 24 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato no kwica umukobwa bakundanaga.

Uwo musore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga bivugwa ko yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko bari basanzwe bakundana, aramusambanya nyuma arahamwicira.

Kwibuka30

Uregwa ashinjwa kwica nyakwigendera yamuhambiriye umugozi w’inzitiramubu mu ijosi, amuhambira ku giti, anamubohera amaboko inyuma akoresheje inshinge yaranduye aho, akaba yari yabanje kumupfuka mu maso yifashishije igitenge cya nyakwigendera n’ingofero.

Birakekwa ko icyatumye uyu musore yica nyakwigendera ari uko ashobora kuba yari yaramuteye inda, nyakwigendera ndetse n’umuryango we bagashaka ko babana akamugira umugore, mu gihe uregwa yateganyaga kuzabana n’undi mukobwa.

Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa ku cyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, mu ngingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.