Umusore yatwitse insengero 3 zose nyuma yo kwizezwa ubukire ntabubone

12,543
Kwibuka30

Polisi yataye muri yombi umusore uherutse gutwika insengero zigera kuri 3 nyuma y’uko yijejwe ubukire ariko ntabubone.

Umusore witwa RAEGAN JOHN NGOBI uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko wo mu gace ka Kasokoso mu karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda ari mu maboko ya polisi guhera kuri uyu wa mbere nyuma y’aho uno mugabo atwitse insengero eshatu zo muri ako gace.

Kwibuka30

Bwana RAEGAN JOHN NGOBI abajijwe impamvu yakoze ayo mahano yavuze ko insengero zamubeshye ngo azakira nawe agenda atanga amaturo ariko kugeza ubu akaba agiye gupfira mu bukene, yagize ati:”imyaka imaze kuba myinshi ntura, bambwira ko nzakira none kugeza ubu ndabona nta gihinduka….”

Insengero eshatu yatwitse harimo urwitwa Saint NOAH Catholic church ruyoborwa na Padiri Mathias KALEMBA, urwitwa Liberty Church of Christ ruyoborwa na Pastor BAGEYA Vicent n’urwitwa God’s Tour Promising ruyoborwa na Pastor Odinga KADIKA. Kugeza ubu bwana Raegan ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cy’urugomo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.