Umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria yahungiye mu Rwanda

7,829
Kwibuka30
Umuhanzi Wizkid wakongeje imyigarambyo...

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Douglas Jack Agu uzwi nka Runtown ari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho yahungiye imyigaragambyo irikubera iwabo muri Nigeria, Joe Boy we yahungiye muri Tanzania, WizKid ari nawe wakongeje iyi myigaragambyo yahise ajya mu Bwongereza.

Amakuru ava mu gihugu cya Nijeriya aravuga ko bamwe mu nsoresore zakongeje umuriro w’imyigaragambyo bamagana umutwe wa polisi batangiye guhungira mu bihugu bitandukanye, muri abo batangiye guhung harimo umuhanzi Wizkid bivuga ko ari nawe uri ku ruhembe rw’iyo myigaragambyo, uyu musore biravugwa ko ngo yaba yahungiye mu giugu cy’u Bwongereza mu gihe uwitwa Runtown we ngo yaba yamaze kugera i Kigali mu Rwagasabo.

Ayo makuru akomeza avuga ko uwitwa Joe Boy nawe wari umaze kumenyekana cyane muri icyo gihugu nawe kuri ubu ngo yahungiye muri Tanzaniya.

Amakuru afitiwe gihamya dukesha ikinyamakuru umuryango.rw, aravuga ngo Runtown w’imyaka 31 y’amavuko ubu yaba ari kubarizwa mu mugi wa Kigali ahitwa Gacuriro, bikaba bivugwa ko yaba yarahageze mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bahanzi bari mubakunzwe cyane muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria, bariguhunga umusubirizo batinyako bagirirwa nabi mugihugu cyabo kuko abenshi bashyigikiye iseswa rya Polisi yo muri iki gihugu igamije guhangana n’urubyiruko n’abandi bantu bishora mubikorwa by’ubujura.

Kwibuka30

Kuri ubu mugihugu cya Nigeria hari kubera imyigaragambyo ikomeye cyane, iyobowe n’urubyiruko rugizwe n’ibyamamare muri iki gihugu, iyi myigaragambyo iramagana umutwe wa Polisi wiswe Special Anti-Robbery Squad (SARS) barasaba ko uyu mutwe wa Polisi useswa ntayandi mananiza kuko bavugako uhohotera urubyiruko.

Kumbugankoranyambaga hatangijwe hashatag bise #EndSARS byatangiriye kurubuga rwa twitter ubu bimaze gukwira kumbugankoranyambaga hafi ya zose ndetse abenshi biraye mu mihanda itandukanye yo mu mujyi yo muri iki gihugu.

Abigaragambya bavugako bamagana ubugome ndengakamere bukorwa n’aba bapolisi, harimo gushimuta, gufata kungufu abo bafashe, iyicarubozo, gutamuriyombi muburyo butemewe, gufata umuntu wese wambaye amashene ndetse n’abishyizeho inyadiko kumibiri(tatoo) ndetse ngo niyo bagufatanye ikintu cy’agaciro ntibakigusubiza yaba telephone nziza, ngo niyo utwaye imodoka nziza nabyo urabizira.

Iritsinda ryihariye rya (SARS) ni ishami ry’abapolisi ba Nijeriya mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza n’ubutasi (SCIID). Ishami rya Polisi ryashinzwe mu 1992. Iri tsinda ryashizweho mukurwanya ibikorwa bifitanye isano n’ubujura bwitwaje intwaro, kunyaga imodoka, gushimuta, guhiga inka, n’ibyaha bifitanye isano n’imbunda.

SARS ishinjwa ihohoterwa no kwangiza uburenganzira bwa muntu, “guhagarika no gusaka” mu buryo butemewe, gutabwa muri yombi no gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko, ubwicanyi ndengakamere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore no guhohotera abasore benshi bo muri Nijeriya. Ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu nkuko byagiye bigaragara mu mashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga

Raporo ya Amnesty International yo mu 2016 ivuga ko SARS iregwa kandi ko ari yo nyirabayazana wo guhohotera abantu, ubugome, gufata nabi Abanyanijeriya bari mu maboko yabo, ndetse n’iyicarubozo rikabije. Bimwe mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakozwe na SARS birimo kurasa abafunzwe mu kuguru, gushinyagurira cyangwa gukangishwa kwicwa, kumanikwa no gukubitwa bikabije. Igitabo cyashyizwe ahagaragara muri 2020 n’uyu muryango cyerekanye ko hagati ya Mutarama 2017 na Gicurasi 2020, bafite dosiye 82 z’ihohoterwa n’ubwicanyi bwakozwe na SARS.

Leave A Reply

Your email address will not be published.