USA:Abigaragambya batwitse station ya polisi kubera iyicwa rya George Floyd.

6,950
Kwibuka30

Mu ijoro rya gatatu ry’imyigaragambyo kubera urupfu rwa George Floyd mu mujyi wa Minneapolis abigaragambya batwitse stasiyo ya polisi.

Sitation ya polisi ya twitswe

Imyigaragambyo yongereye umurego nubwo guverineri wa leta ya Minnesota yategetse ko ku mihanda hoherezwa abasirikare amagana ngo bagarure ituze babuze abigaragambya .

Perezida Donald Trump yatangaje ko “ibihazi” biri “kwangiza kuzirikana” George Floyd w’imyaka 46, wapfuye kuwa mbere. Ubutumwa bwe Twitter yahise ’ibuhisha’.

Amashusho yafashwe yerekanye ko uyu mugabo w’umwirabura yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Floyd yashikamiwe numupolice yamushyizeho ivi ku ijosi kugeza ananiwe kwinyaganyeza

Umuryango wa Floyd wasabye ko abapolisi bane bagize uruhare mu ifatwa rye baryozwa urupfu rwe. Gusa abashinjacyaha bavuze ko bakiri gukusanya ibimenyetso.

Ibyabaye kuri Floyd byabyukije umujinya w’abavuga ko polisi yica abirabura muri Amerika, abigaragambya bagiye mu mihanda no muri Chicago, Los Angeles na Memphis.

Byagenze bite mu ijoro ryo kuwa kane?

Mu minsi micye ishize inzu nyinshi zaratwitswe ziba umuyonga izindi zirasahurwa.

Kuwa kane, polisi yarashe ibisasu by’imyuka iryana mu maso n’iy’imipira mu kugerageza gutatanya abigaragambya bari benshi cyane imbere ya stasiyo ya polisi yitwa 3rd Precinct hafi y’aho Floyd yafatiwe.

Gusa aba bapolisi baganjwe n’umubare munini w’abigaragambya basubira inyuma maze aba nabo batwika inyubako ya polisi n’izindi ebyiri ziyegereye.

Polisi ya Minneapolis ivuga ko iyi nzu yayo yari yasohowemo abantu bose mbere ya saa yine z’ijoro “mu nyungu z’ubuzima bw’abayikoreramo”.

Abisabwe n’ukuriye umujyi wa Minneapolis, Tim Walz guverineri wa Minnesota yategetse ko ingabo zijya kugarura ituze, avuga ko aka karere kari “mu bihe bidasanzwe by’umutekano”.

Yavuze ko ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi byabaye kuwa gatatu nijoro byatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byangirika.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: “urupfu rwa George Floyd rukwiye guhabwa ubutabera, ntirukwiye guteza izindi mpfu no gusenya”.

Perezida Trump we kuwa kane yavuze ko ibiri kuba i Minneapolis ari “intege nke z’ubutegetsi bwaho” anababurira ko niba bo bibananiye ashobora koherezayo ingabo ngo “zikore akazi neza”.

Bwana Trump nyuma yanditse kuri twitter ko yavuganye na guverineri wa Minnesota ko ingabo ziri kumwe nawe, yongeraho ko “ubusahuzi nibutangira, kurasa nabyo bitangira”.

Ubutumwa bwe kuri Twitter bwahise buhishwa n’uru rubuga nkoranyambaga, ruvuga ko burimo amagambo anyuranyije n’amahame ya Twitter abuza guhamagarira urugomo.

Kuwa gatatu, ukuriye umujyi wa Minneapolis yasabye ko umupolisi uboneka yashinze ivi kuri George Floyd akurikiranwa. Kugeza ubu we n’abandi batatu bari kumwe birukanwe mu gipolisi.

Igitabo cy’abapolisi muri leta ya Minnesota kirimo uburyo abapolisi batozwa gukanda umuntu ijosi ariko ntibafunge inzira z’umwuka. Ibyo bifatwa nk’uburyo bwo gufata ukekwa ariko butamwica.

Imyigaragambyo yatangiye ite?

Yatangiye kuwa kabiri nimugoroba ubwo abantu amagana bahuriraga aho George Floyd yafatiwe n’aba bapolisi.

Abateguye iyi myigaragambyo bagerageje uburyo yaba mu mahoro ndetse bashaka kubahiriza amabwiriza yo kutegerana, basubiragamo bati: “Simbasha guhumeka” na “Yashoboraga kuba njye”.

Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuwa gatatu, abigaragambya bageze ku bihumbi, batangira guhangana na polisi bayitera amabuye nayo ibatera ibyuka biryana mu maso.

Babaye benshi imbere ya stasiyo ya polisi maze abapolisi bakora uruzitiro rwabo ngo babuze uwari wese kwinjira aho bakorera.

Bavuga iki ku rupfu rwa Floyd?

Umuvandimwe we, Philonise Floyd, ejo kuwa kane yabwiye CNN ko yifuza igihano cy’urupfu ku bapolisi babigizemo uruhare.

Ati: “Sinzongera kubona umuvandimwe wanjye. Turashaka ubutabera”.

Avugana amarira, Philonise yavuze ko abapolisi “bishe umuvandimwe wanjye ku manywa y’ihangu” bagomba gufatwa kandi ko “arambiwe kubona abagabo b’abirabura bapfa”.

Yongeyeho ko yumva impamvu abigaragambya bari gukora ibyo bariho bakora.

Ati: “Sinababuza kuko barababaye – bafite umubabaro nk’uwo nanjye mfite”.

Medaria Arradondo ukuriye polisi ya Minneapolis yasabye imbabazi ku “kababaro, ishavu n’ihungabana” byavuye ku rupfu rwa Floyd kandi ko ibiro ayoboye byagize uruhare mu “gutakaza icyizere” mu mujyi.

Michelle Bachelet, ukuriye iby’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye yamaganye urupfu rwa Floyd avuga ko “ivanguramoko rikwiriye hose” rigomba kwamaganwa.

Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida wa Amerika ejo yabwiye abanyamakuru ko Bwana Trump “yababaye cyane” abonye amashusho y’urupfu rwa Floyd, kandi ashaka ko ubutabera bukora.

Ibyamamare n’abakinnyi bakomeye barimo John Boyega, LeBron James, 50 Cent, Beyonce, na Justin Bieber bagaragaje akababaro kabo ku byabaye.

Byagenze gute kuri George Floyd?

Abapolisi bahamagawe kubera amadorari y’amahimbano begereye Bwana Floyd wari mu modoka ye kuwa mbere.

Polisi ivuga ko yasabwe gusohoka mu modoka akabyanga maze akambikwa amapingu akayisohorwamo. Polisi ivuga ko yabonekaga nk’ufite “ikibazo cy’ubuzima”.

Amashusho ahari kugeza ubu ntabwo agaragaza uko ubushyamirane bwatangiye kugeza ashyizwe hasi.

Umupolisi w’umuzungu yabonetse yashinze ivi ku ijosi rya Floyd uyu ari gutsikimba amubwira ati: “simbasha guhumeka” na “ntunyice”.

Abapolisi bane bafashe uyu mugabo batangajwe ko ari; Derek Chauvin, Tou Thao, Thomas Lane na J Alexander Kueng.

Ibinyamakuru muri Minneapolis bivuga ko Bwana Chauvin ari we washinze ivi ku ijosi rya Bwana Floyd.

Ihuriro ry’abapolisi muri Minneapolis rivuga ko aba bapolisi bari gukorana neza n’abashinzwe iperereza. Rikavuga ko “ubu atari igihe cyo kwihutira ku mwanzuro”.

Iri huriro rivuga ko “rigomba kureba amashusho yose. Rikanategereza ibisubizo by’isuzuma ry’abaganga”.

Umwe muri bari bapolisi birukanwe bane – Derek Chauvin, w’imyaka 44 – amaze kuregwa inshuro 17 mu myaka 19 yamaze mu gipolisi nk’uko bivugwa na Associated Press.

source: BBC

Leave A Reply

Your email address will not be published.