Utubari twakomeje gufungwa kimwe n’amashuri akomeje gufungwa kugeza muri Nzeri.

13,320
Kwibuka30

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 yafashe imyanzuro yerekeye gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 irimo usaba Abanyarwanda kutirara ahubwo bagakongera ibaraga mu kwirinda, hakaba uvuga ko Utubari dukomeza gufungwa, ndetse n’Akarere ka Rusizi kakaba kagumye kubuza kugenderana n’utundi turere.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yibukije “Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Uyu mwanzuro uyoboye indi yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri, ukomeza ugira uti “Abantu barasabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.”

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturarwanda ko bagomba kwambara udupfukamunwa neza igihe cyose bagiye ahantu hahurira abantu.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko isaha yo kugera mu rugo ishobora kongerwa wenda hakiyongeraho imwe ariko ko kimwe n’uko yakwigizwe imbere kuko biterwa n’imiterere y’iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri nta saha yongeyeho ahubwo ingendo zemewe kuva saa kumi n’imwe (05:00) za mu gitondo kugeza saa Tatu (21:00) z’ijoro.

Kwibuka30

Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kari mu kato, n’ubundi kagumyemo kuko ingendo zikavamo cyangwa zikajyamo zitemewe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Icyakoza ingendo hagati mu Karere ziremewe mu gihe mu minsi ishize hari ibice bimwe na bimwe byari byashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Utubari na two twakomeje gufungwa kimwe n’amashuri akomeje gufungwa kugeza muri Nzeri.

Inama y’Abaminisitiri yongeye kumenyesha ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizasubukura ingendo kuri uyu wa 01 Kanama 2020 mu gihe imipaka yo ku butaka yo ikomeje gufungwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.