Victoire Ingabire arasanga Sosiyete sivile mu Rwanda ari nka baringa usibye Transparency International gusa

7,708
Rwanda: Nyuma yo gusakwa, Ingabire Victoire arakomeza kubazwa  n'ubugenzacyaha - BBC News Gahuza

Madame INGABIRE Victoire arasanga mu Rwanda Societe Civile ikora nka baringa usibye gusa Transparency International yo ivugira rubanda.

Mu kiganiro Ingabire Victoire Umuhoza yagiranye na Real Talk Channel yagaragaje ko Sosiyete Sivili nyarwanda ntacyo imariye abaturage, aho yavuze ko ukuyemo Umuryango urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International Rwanda), nta yindi sosiyete sivili ifite icyo imariye abaturage b’u Rwanda.

Yagize ati:“Sosiyete sivili mu Rwanda? Ahubwo se ibaho, cyakora hari abumva Transparency International nk’aho ariyo  sosiyete sivili yonyine iba mu Rwanda , bitewe n’uko Ingabire Marie Immaculee ari we ukunze kugaragaza ibitagenda hano mu Rwanda.”

Madamu Ingabire Victoire abajijwe uko abona opososiyo Nyarwanda ikorera hanze, yavuze ko usibye ubwoba bwo gutinya kuza mu Rwanda, asanga banafite ibitekerezo bisa naho biteganya ko ibyo bifuza ko bikorwa mu Rwanda bizaba nta bitambo bihabaye.

Yagize ati” Hari abeherutse kumbwira ngo iyo mbakangurira kuza tugakorera Politiki mu Rwanda ngo mba mbashora ngo bafungwe, ubuse ko nafunzwe sinafunguwe nkaba nkomeje ibikorwa byanjye byo gutanga ibitekerezo bigamije kuzamura ubuzima bwiza n’imibereho y’abatuye u Rwanda muri rusange”

Ingabire kandi yashoje asaba ko igihe abatavugarumwe n’ubutegetsi baba biyongereye mu Rwanda bose bavuga ibitagenda bishobora kongera amahirwe ko ibyinshi muri ibyo bitangenda, byakosorwa ubuzima bw’umuturage bukazahuka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.