Volcano Express na Hyundai zizajya ziha MUKURA VS miliyoni 70 za buri Mwaka

9,012
Kwibuka30
Hyundai Rwanda na Volcano Express Ltd bazaha Mukura Miliyoni 70 Frws ku mwaka

Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano n’ibigo bya Hyundai na Volcano Express, ikazajya ihabwa Miliyoni 70 Frws buri mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gicuruza imodoka cya Hyundai Rwanda ndetse na Volcano Express Ltd itwara abantu mu modoka rusange, bakaba basinyanye amasezerano y’umwaka umwe.

Muri aya masezerano, ikigo cya Hyundai kizatanga inkunga ihwanye na miliyoni 50 Frws mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa, naho Volcano Express Ltd isanzwe inatera inkunga Mukura VS ikazatanga miliyoni 20 Frws ku mwaka, ikazanakomeza gufasha ikipe mu bindi bikorwa birimo no gutwara abakinnyi.

Visi Perezida wa Mukura Victory Sports Sakindi Eugène, yavuze ko ashimishijwe n’ubu bufatanye, aho asanga kuba mu baterankunga hiyongereyemo Hyundai Rwanda, bizatuma barenga ku kuza mu makipe ane ahubwo bakaba ikipe igomba kwegukana igikombe.

Yagize ati “Mbere twabaga mu makipe ane ya mbere duterwa inkunga na Volcano gusa, none hiyongeyeho na Hyundai. Inkunga y’Akarere ka Huye yariyongereye. Turashaka guhanganira umwanya wa mbere kuko ubushobozi bwacu bwariyongereye.”

Umuyobozi Mukuru wa Hyundai Rwanda Muramira Jean Paul, yavuze ko kuba umupira w’amaguru mu Rwanda ari wo mukino ukunzwe bishobora kuzatuma amafaranga bazatanga yazabagarukira, anavuga ko bifuza kubaka Mukura nk’ikipe ikomeye mu Rwanda no mu karere.

Kwibuka30

Yagize ati “Ntabwo tugamije cyane kugira inyungu itugarukira mu mafaranga, ahubwo kubona umupira w’u Rwanda utera imbere, tTugire ikipe ikomeye ihatana atari hano mu Rwanda ahubwo no muri Afurika. Turashaka guteza imbere n’utundi turere, Akarere ka Huye kamenyekane ko gafite ikipe ikomeye.

Habonimana Patrick Emery uyobora Volcano Express Ltd, yavuze ko kugeza biyumva nk’abanyamuryango ba Mukura VS nyuma yo kumara imyaka umunani bakorana, bakaba banishimira ko iyi kipe yanamaze guhindura imikorere.

“Inkunga twatanze ni imwe na Hyundai. Turifuza ko Mukura iba ikipe ikomeye kuko iyo ikomeye yongera abafana. Icyangombwa ni uko tugira intego, ntabwo tureba inyungu y’uyu munsi. Volcano imaze kurenga kuba umuterankunga, tumaze kuba umunyamuryango wa Mukura VS.”

“Mukura yahinduye imikorere, natwe twasinyanye nabo kuko ubu bafite umuntu ukurikirana ibintu byabo umunsi ku munsi.” Habonimana Patrick Emery, Umuyobozi wa Volcano Express Ltd

Ikipe ya Mukura kugeza ubu isanzwe ifashwa n’akarere ka Huye, katangaje ko ubu ariko kazajya gahemba abakinnyi b’iyi kipe, kakanayigenera n’ibindi birimo ikibuga ikiniraho, kakazajya kunganirwa n’ibi bigo bibiri.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.