WASAC ikomeje gushyirwa mu majwi mu bigo bikoresha nabi umutungo wa Leta

6,387

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) batangaje ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutugo w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, gikomeje kuba agatereranzamba kuva mu myaka ine ishize.

Hashize igihe kitari gito imikorere ya WASAC ikemangwa n’abafabuguzi bayo, nk’aho hari abavuga ko bahabwa inyemezabuguzi ziriho amafaranga y’umurengera adahwanye n’amazi baba bakoresheje. Uretse ibi, na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zigaragaza ko mu micungire y’iki kigo harimo ibibazo byinshi.

Ibi bibazo byose nibyo byatumye kuri uyu wa 21 Nzeri, abayobozi ba WASAC bahamagazwa na PAC ngo babitangeho ibisobanuro. Mu gihe ibindi bigo n’izindi nzego biri kwisobanura kuri raporo ya 2018/2019, WASAC yo iracyisobanura kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2017/2018.

Ubwo abayobozi ba WASAC bitabaga, PAC yabagaragarije ibibazo bitandukanye bikomeje kuranga iki kigo birimo ko raporo z’imyaka 4 ishize zigaragaza ko iki kigo cyagiye gikora amakosa mu bijyanye no kuzuza nabi ibitabo by’ibaruramari, no kudashyira mu bikorwa inama bagirwa n’Umugenzuzi mukuru.

Visi Perezida wa PAC, Mukarugwiza Annonciata, yagaragaje ko WASAC yagaragayemo ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’umutungo, byatumye mu igenzura yagiye ikorerwa, yaragiye ihabwa amanota y’agahomamunwa muri iyo myaka yose, mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari.

Yagize ati “Niyo mpamvu dusaba WASAC kudusobanurira impamvu z’ayo makosa atuma bahorana izina ry’agahomamunwa, niba ribahesha ishema, twe nk’Abanyarwanda cyangwa ababahagarariye ntibiduhesha ishema.”

Mu makosa agaragara muri WASAC, harimo isoko rya 32 940 000 000 Frw ryo gukora imiyoboro y’amazi no gusana isanzwe mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, ryatanzwe nta nyigo ibanje gukorwa, n’imyenda irenga miliyoni 619 Frw abantu babereyemo WASAC ariko ikaba itazi abo bantu.

Urete ibi, PAC yagaragaje ko hari miliyoni 155 Frw zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC, zirenga ku mafaranga basanzwe bagenerwa n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yemereye PAC ko hari amakosa bakoze, nko gukora imishinga nta genamigambi rihamye ku buryo hahuzwa umushinga n’amafaranga ahari.

Ati “Mu gutegura ibitabo by’ibaruramari twagizemo ikibazo cyo kutagira uburyo bw’icungamutungo buhari, bufatitse bwakora neza. Kugeza uyu munsi turacyafite icyo kibazo, icyo rero gituma hari raporo zitabonekera igihe kandi n’igihe zibonekeye hakazamo amakosa menshi.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro, yavuze ko gukoresha nabi umutungo wa Leta bituma imikorere yose ya WASAC igenda nabi. Ibi bijyana no kuba WASAC inaniza abagenzuzi mu bijyanye no gutanga amakuru ashyirwa muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

PAC ivuga ko WASAC kuva mu mwaka wa 2015 igenda isubira inyuma mu kubahiriza inama bagirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho yavuye kuri 31%, kuri ubu ikaba igeze kuri 19%.

Si ibibazo by’icungamutungo gusa bigaragara muri WASAC, kuko zigaragaza ko kuva mu 2014, mu bikibereye iki kigo inzitizi harimo no kuba mu mazi gitanga, agera kuri 38.9% yangirika atageze ku bafatabuguzi kubera impamvu zitandukanye.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.