Abarimu 7,214 bashobora guhagarikwa mu kazi kubera ubushobozi buke

487,697
REB saves Rwf100m for producing academic certificates locally | The New  Times | Rwanda

Umuyobozi mukuru wa REB Dr NDAYAMBAJE yavuze ko abarimu bagera kuri 7,214 mu gihugu cyose bashobora guhagarikwa ku mirimo yabo kubera ubushobozi buke bafite mu kazi k’uburezi.

Nyuma y’uko Raporo y’umwaka wa 2019/2020 ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, ishyiriwe hanze ikagaragaza bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye uburezi bigatuma ireme ry’uburezi riba ryifuzwa na benshi ritagerwaho, umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda Dr NDAYAMBAJE Irené, yatangaje ko mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’isumbuye hagiye gukorwa amavugururwa azasiga byibuze abarimu bagera kuri 7,214 basezererwa mu mirimo yabo kubera ubushobozi buke bafite mu kazi.

Ibi abivuze nyuma y’aho raporo ivuze ko hari abarimu 1,566 bigisha mu mashuri ya Leta badafite aho banditswe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyo Raporo ishimangira ko abarimu 762 bigisha bataragaragaje impamyabumenyi zishimangira ubushobozi bwabo. Raporo ikavuga ko ibyo bitera kwibaza niba bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano neza mu myanya barimo.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) Dr. Irenée Ndayambaje, yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’umwarimu ari bwo bugena intsinzi y’umunyeshuri.

Yagize ati: “Iyo abanyeshuri bigishwa n’abarimu batabifitiye ubushobozi, bidindiza ubushobozi bwabo mu myigire, ariko abarimu bashoboye bagira uruhare mu kongerera umunyeshuri ubushake bwo kwiga no gutsinda.”

Yakomeje ashimangira ko hari abarimu bagiye guhagarikwa kuko batabifitiye ubushobozi, bikazatuma Leta yinjiza abashyashya 7,214 .

Ati: “Twamaze gutegura urutonde rw’abarimu batabifitiye ubushobozi turwohereza muri Minisiteri y’Uburezi. Umwanzuro ni uko abadashaka kwiga uburezi bagomba kuva mu mwuga.”

Ikibazo cy’abarimu bashyirwa mu myanya batujuje ibisabwa si ubwa mbere kigarutsweho. Mu Kwakira 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yahaye abarimu batujuje ibisabwa igihe cyo kuba bitegura kuva ku mirimo yabo.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Gihugu habarurwa abarimu 63,000 barimo 98.6 % by’abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa na 76% by’abigisha mu yisumbuye bujuje ibisabwa.

By 2020 only professional teachers will be retained – REB | The New Times |  Rwanda

Your email address will not be published.