Claudette wigaruriye imitima ya benshi mu “Inama y’Umunsi” ku Isango STAR nawe amaze gusezera kuri iyi Radiyo

107,454

NSENGIMANA CLAUDETTE wamenyekanye cyane mu kiganiro Inama y’umunsi cyanyuraga ku Isango Star nawe amaze gusezera kuri icyo gitangazamakuru.

Biragoye kumva cyangwa kubona umuntu muri iyi minsi utazi ikiganiro cyangwa utarigeze yumva mu matwi ye ijwi ryiza ry’uno mwana w’umukobwa witwa NSENGIMANA Claudette mu kiganiro benshi bakunze kwita “Inama y’umunsi” Ni kimwe mu biganiro byari bimaze kwigarurira imitima y’abantu benshi basanzwe bumva radiyo Isango Star, usibye n’ibyo kandi benshi bagiye bahanahana mu materefoni yabo ibiganiro bigufi bikubiyemo “Inama y’umunsi” Claudette yagiye akora, benshi bashimishijwe n’ubuhanga “inama y’umunsi” yagiye ikoranwa, ibyo biganiro byose yabikoraga abinyujije kuri Radio Isango Star yari amazemo imyaka irenga itatu akora nk’umukozi, kuri ubu rero, uwo mukobwa Claudette NSENGIMANA biravugwa ko amaze iminsi yarasezeye kuri icyo gitangazamakuru.

Mu myaka irenga itatu yari amaze ku Isango Star, yari yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu buhanga yakoranaga ikiganiro cye.

Umunyamakuru yifuje kumenya impamvu itumye asezera ku gitangazamakuru nka Isango Star buri muntu ukunda itangazamakuru aba yumva yifuza gukorera, mu magambo ye wunvaga agashaka gutobora avuge neza, yagize ati:”nibyo koko nasezeye, nta kidasanzwe kirimo, hari izindi gahunda nifuzaga kujyamo ku buryo bitari gukunda ko mbihuza no gukorera Isango Star…” Claudette yavuze ko atari ikibazo cy’amafaranga gitumye asezera. Claudette yirinze no kuvuga ko hari indi radiyo yaba agiye gukorana nayo, ariko abinyuza mu marenga, yagize ati:”,…ntabwo mvuye mu itangazamakuru, ahubwo navuye mu gutangazamakuru nakoreraraga, ushobora kumva nagiye ahandi ku yindi radiyo cyangwa indi TV cyangwa nkaba nagaruka mu ISANGO star” Gusa, Claudette yijeje abakunzi b’inama y’umunsi ko bazakomeza kuyikurikira mu buryo bwa youtube channel ye.

Isango Star ni Radio ikunzwe cyane muri iki gihugu ariko muri iyi minsi ya vuba yagiye itakaza bamwe mu banyamakuru bayo bakomeye batari munsi ya 6 bose, abo iherutse gutakaza ni abasore bakoraga mu myidahaduro aribo Phil Peter na Irené berekeje kuri TV ya Bruce Melody, abandi basore bakoraga mu gisata cya Siporo aribo Augustin BIGIRIMANA bakundaga kwita “Gusi” na Jahdeau DUKUZE bombi berekeje muri Royal FM, mbere yaho gato hari hagiye uwitwa Mwanafunzi ISMAIL werekeje muri RBA ndetse na Lambert MUHIRE MUNANA bombi bandikishije amazina yabo amakaramu y’ibyuma mu mitima y’Abanyarwanda mu biganiro bikunzwe bakoraga.

Your email address will not be published.