Jado Castar Yanenze Prezida wa Rayon Sport ku mikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga

92,063

Jado Castar umunyamakuru wa Sport ukunzwe cyane mu gihugu yanenze uburyo Bwana SADATE MUNYAKAZI umuyobozi wa Rayon Sport akoresha imbuga nkoranyambaga ze

Ni mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Gasyantare 2020 kuri Radio&TV10 nyuma yaho prezida wa Rayon Sport Bwana SADATE MUNYAKAZI yari ahawe umwanya ngo asobanure ibyo we yita akarengane FERWAFA yagiriye ikipe ya Rayon Sport, Bwana Sadate MUNYAKAZI yatanze ibisobanuro bijyanye n’amategeko ndetse binyura benshi kubera uburyo Prezida SADATE yabisobanuraga, nkaho yavuze ko FERWAFA yihaye uburenganzira bwo gutegura amarushanwa kandi itabifitiye ububasha, ndetse ko bitari bikwiye ko FERWAFA ifata imyanzuro kandi itahaye ushinjwa umwanya wo kwisobanura. Nyuma y’aho SADATE atanze ibisobanuro, Bwana BAGIRISHYA JEAN DE DIEU uzwi nka JADO CASTAR umuyobozi n’umunyamakuru wa sport wari uri mu ikiganiro, yahise avuga ko ashimishijwe n’uburyo SADATE prezida wa Rayon Sport asobanuye ikibazo, ariko anenga cyane uburyo uwo muyobozi wa Rayon Sport ajya akoresha imbuga nkoranyambaga ze kuko azikoresha nk’aho ari umufana. Yagize ati:”…Sadate asobanuye neza bino bintu nk’umuyobozi, ariko Nyakubahwa Sadate, ndashaka kugusaba gukoresha neza imbaga nkoranyambaga zawe, kuko witwara nk’umufana cyane kuruta uko uri umuyobozi, uramutse uri umufana wabivuga, ariko uramutse uri umuyobozi wagakwiye kwitondera imbuga nkoranyambaga…”

Ibi JADO CASTAR abivuze agendeye ku butumwa bwari bwuzuyemo amarangamutima SADATE MUNYAKAZI yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter aho yasabaga ko prezida wa FERWAFA yegura nyuma yaho FERWAFA yari imaze guhabwa ibihano bikakaye harimo no kudakina umukino wa gicuti mu gihe cy’umwaka.

Ubu nibwo butumwa Sadate yashyize kuri Twitter bituma Jado Castar amunenga

Nyuma yo gushyiraho buno butumwa, hari benshi bavuze ko Prezida yaganjijwe n’umujinya n’akababaro ko ariko nk’umuyobozi w’ikipe ikomeye yari akwiye kumenya uburyo afata umujinya we, nubwo bimeze bityo, hari abavuze na none ko ibyo Prezida wa RAYON SPORT yavuze ari ukuri.

Prezida wa Rayon Sport Bwana SADATE MUNYAKAZI wanenzwe uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ze.

Your email address will not be published.