Kanye West Yasabye Jay-Z kumubera Visi Perezida mu gihe yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

10,507

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kanye West yavuze ko yamaze kugusaba umuraperi w’inshuti ye magara basangiye ikamba Jay-Z kuzamubera Visi Perezida mu gihe yaramuka atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu muraperi,rwiyemezamirimo,umunyamideri avuga ko yifitiye icyizere cyo kwicara muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Gushyingo. Ibi yabivuze mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri South Carolina.

Aganira na Kris Kaylin’s Radio Show, Kanye West w’imyaka 43 y’amavuko yahishuye imwe mu migambi y’uko inzego z’imiyoborere azazishyiraho.

Ati” Nabisabye Jay dufatanije uru rugendo ko yambera Visi Perezida”.

“Dufite Michelle Tidball, Pasiteri muri Wyoming nawe kandi turafatanije muri uru rugendo rwo kwiyamamaza, gusa habonetse undi dufatanya ntibyamubuza gufata undi mwanya.

Bivugwa ko umugore we Kim Kardashian nawe azaba mu bajyanama bakuru be mugihe yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Your email address will not be published.