Nyanza: DAF w’Akarere ka GISAGARA Bwana GERARD yakubitiwe mu kabare n’umugore we induru ziravuga.

382,096
Kwibuka30

Bwana GERARD MUDAHUNGA usanzwe ari DAF w’Akarere ka GISAGARA yaraye akubitiwe urushyi mu Kabare n’umugore we bamaranye imyaka irenga icumi.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Werurwe 2020 ubwo u Rwanda n’isi muri rusange rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ahagana saa saba z’amanywa nibwo Bwana MUDAHUNGA GERARD usanzwe ari umukozi ushinzwe imali n’ubukungu mu Karere ka GISAGARA yinjiye mu Kabare k’uwitwa BIZIMANA gaherereye mu mugi rwagati, bamwe mu baseriveri babonye uko byagenze babwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ukorera muri ako Karere ko uwo mugabo akihagera yari ameze nk’uwasinze ku buryo yariho asagarira abana b’abakobwa bakora muri ako kabare.

Bakomeje kutubwira ko hashize akanya, Bwana Gerard MUDAHUNGA yasanze mu kazu (bungalow) abagore babiri b’abarimukazi bari baje kwisengerera bahuje urugwiro mu, rwego rwo kwishimira umunsi wabo, maze Gerard MUDAHUNGA arabasanga, batangira guhuza urugwiro. Abantu bavuze ko hari umuntu wagiye ku ruhande ahita ahamagara umugore we witwa FORTUNEE UWIMANA amubwira ko Umugabo we yasohokanye n’abandi bagore.

Kwibuka30

Bwana GERARD MUDAHUNGA wakubiswe urushyi asanzwe ari DAF w’Akarere ka Gisagara.

Amakuru yakomeje avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri, umugore wa GERARD yaje nk’iya Gatera, asanga kokokoaho umugabo we yicaye ari kumwe n’abo bagore babiri, bari gusangira bahuje urugwiro., icyo yakoze ngo yabanje afata umugabo we mu ijosi, ahita amutera ivi mu gatuza, maze amunyabya urushyi ku itama mbere y’uko ahirika ameza basangiriragaho maze amacupa yari ariho arameneka, abantu bahuruye basanga umugabo yifashe mu maso yabuze icyo akora, Umwe mu baseriveri bari muri ako kabare ka BIZIMANA yagize ati:”…mbega urushyi mwa bantu mwe, wagira ngo ni inkuba yamukubise” Undi mugabo wari uhari mu gihe byabaye, yagize ati:”…ubundi yamuteye ivi mu nda, arangije amuha urushyi rw’itama ku buryo twese twikanze tuyoberwa ikibaye…”

Madame FORTUNEE asanzwe acuruza ibikoresho byo gikoni na za matola mu mujyi wa Nyanza ahateganye n’amarembo ya ruguru y’isoko ryo mu mujyi wa Nyanza, akaba ari n’umuririmbyi muri korari ya Paruwasi ya Kristu Umwami I Nyanza muri korari yitwa Ijwi ry’umugisha. Bwana Gerard MUDAHUNGA amaze imyaka irenga 10 abana n’uwo mugore, bakaba bafitanye abana barenze 6 imfura yabo ikaba iri muri segonderi.

Indorerwamo.com yashatse kumenya icyo abagore bagenzi be babivugaho, maze umwe mubo basanzwe bakorana na Fortunee agira ati:”…ubundi uriya mugore ntiyari akwiye gukora ayo mabara, nubundi ni umuntu udashobotse, aragoye, gusa jye natangajwe n’icyo gikorwa…” Umwe mu bashinzwe inzego z’abagore mu Karere yavuze ko yababajwe cyane n’icyo gikorwa cy’uwo mudamu kuko bitari bikwiye ko asuzuguza umugabo mu bandi. Yagize ati”…wenda koko umugabo yari yakosheje, ariko se buriya umugore ntiyari gutegereza akamucyahira mu rugo” Yakomeje avuga ko bamwe mu bagore bafashe nabi ihame ry’uburinganire, ko hakenewe guhozaho mu gutanga inyigisho zijyanye n’ihame ry’uburinganire.

Twakomeje gushaka, uko twavugana n’impande zombi, ariko kugeza ino nkuru ijya hanze terefoni zabo ntizariho.

Your email address will not be published.