Prezida wa Rayon Sport arakemanga ubunyamwuga bw’umunyamakuru SAM KARENZI wa Radio10

20,671
Sam Karenzi (@SamKarenzi) | Twitter

Abinyujije ku rukuta rwe rwe twitter, Bwana SADATE MUNYAKAZI aribaza niba Sam KARENZI ari umunyamakuru w’umwuga kubera inkuru kubwe yita ibihuha atangaza.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere umunyamakuru wo kuri Radio10 witwa KARENZI Sam atangaje ko ikipe ya APR FC yabonye undi muyobozi mushya ariwe Maj.Gen MUBARAKA Muganga, nyuma bikaza kuvuguruzwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe, buvuga ko ibyo atari byo na gato.

Kuri twitter ye, ejo hashize kuwa mbere taliki ya 3 Kanama 2020 Sam KARENZI yagize ati:”Breaking news: Maj.Gen. Mubaraka Muganga niwe muyobozi mushya wa APR FC, asimbuye kuri uyo mwanya Lt Gen. Jacques Musemakweli yari asanzwe yungirije

Nyuma y’aho ubuyobozi bwa APR FC buhakanye iby’ayo makuru, umuyobozi wa Rayon Sport Bwana sadate MUNYAKAZI yahise ajya kuri twitter ye maze agira ati:”Inkuru z’impuha zikomeje kugaragara kuri Sam Karenzi zihatse iki? Ese ni ubunyamwuga buke cyangwa hari ibindi byihishe inyuma yazo? Ngaho abeguye bagahabwa imperekeza, ngaho abafatanyabikorwa basheshe amasezerano, ngaho abayobozi basimburanye,….”

Kugeza ubu Bwana Sam KARENZI ntacyo aramusubiza, gusa bano bagabo babiri baherutse guhurira mu kiganiro kimwe kuri Radio10 aho Sadate yari umutumirwa naho Sam ari umutumira, bombi bagaragaje amarangamutima ku buryo wumvaga ari ikiganiro kirimo guhangana hagati y’impande zombi.

Sadate Munyakazi yaba ariwe gisubizo ? – YEGOB

Your email address will not be published.