Rwanda Hapimwe abantu 720 basanga abantu 3 aribo banduye Covid-19

9,159

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wabaye abantu 113 nyuma y’aho kuri uyu wa Kane hapimwe abantu 720 abagera kuri 3 bagasanga baranduye iki cyorezo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mata 2020, mu Rwanda hapimwe abantu 720,haboneka abarwayi bashya 3 ba COVID19. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye iki cyorezo babaye 113 gusa harimo 7 bakize.

Abantu 3 basanganywe Coronavirus uyu munsi mu Rwanda barimo 2 baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba hanyuma bagarutse mu Rwanda bashyirwa mu kato ndetse n’umwe wanduriye mu Rwanda ahuye n’uwagaragayeho iyi ndwara.

Minisante ivuga ko abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ku wa 14 Werurwe nibwo mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus bituma mu minsi mike yakurikiyeho Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe mu gihe cy’ibyumweru 2 birimo gusaba abantu kuguma mu mazu yabo bagasohoka ari uko bagiye guhaha no kwivuza cyangwa se gutanga izi serivisi.

Kuwa 01 Mata 2020,Leta yongereye iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zari zafashwe mbere zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mata 2020, imibare y’ubwandu bushya n’abahitanywe n’iki cyorezo yakomeje kuzamuka hirya no hino ku Isi ndetse ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zongeye guca agahigo ko gupfusha abantu benshi ku munsi umwe.

Inzego z’Ubuzima muri iki gihugu cya Leta zune Ubumwe za Amerika zitangaza ko abantu bose bamaze gupfa ari 14831 kandi imibare iri bukomeze kwiyongera umunsi ku munsi.

Kugeza ubu abantu 435,553 nibo bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imibare yo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagaragaje ko ku Isi hose abamaze kwandura Coronavirus ari 1,519,213, abitabye Imana bo ni 88531 mu gihe abamaze gukira ari 330877.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Butaliyani, u Budage n’u Bufaransa ni byo bihugu bikomeje kuza imbere mu kugira abanduye benshi ndetse n’amaze gupfa.

Espagne ifite abantu 148,220 bamaze kwandura mu gihe abapfuye ari 14,792 naho abakize bakaba 48,021. U Butaliyani bwo abamaze kwandura ni 139,422 mu gihe abapfuye ari 17,669, abakize bakaba 26,491.

U Bufaransa bumaze kugira abantu 83080 banduye, 10887 bapfuye na 21461 bakize. Mu Budage abamaze kwandura ni 113296, abapfuye ni 2349 mu gihe abakize ari 46300.

Ku mugabane wa Afurika, ibihugu 52 kuri 54 nibyo ubu bwandu bumaze kugeramo, abantu 11400 bamaze kwandura, 574 bamaze gupfa mu gihe abandi 1405 bamaze gukira.

Algeria niyo ifite abantu benshi bapfuye aho bamaze kuba 205, mu gihe Afurika y’Epfo ariyo ifite ubwandu bwinshi 1845 n’abantu 18 bamaze gupfa.

AMu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba, u Rwanda rufite abarwayi 110, aho rukurikira Kenya ifite benshi.

179, batandatu bamaze gupfa naho icyenda barakize, Uganda ifite abarwayi 53, u Burundi batatu, Tanzania ifite 25 umwe yarapfuye naho Sudani y’Epfo yo ifite abarwayi babiri.

Abanyarwanda Dukomeze ingamba ndetse namabwiriza duhabwa.Dukomeze kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 Tuguma murugo.

Your email address will not be published.