Umunyamakuru ANGELI MUTABARUKA yanenze Igifaransa prezida wa RAYON SPORT yakoresheje kuri twitter

27,898

Ubu nibwo butumwa buri mu rurimi rw’Igifaransa Prezida wa Rayon Sport SADATE yashyize ku rubuga rwe

Nyuma y’aho ibinyamakuru byanditse ko Bwana Jado Castar yanenze prezida wa Rayon ku mikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga, abagabo bombi barumvikanye mu buryo bw’amahoro, mu gushimira mugenzi we, Bwana SADATE MUNYAKAZI yahise ashyira ku rukuta rwe rwa twitter ubutumwa buri mu rurimi rw’igifaransa ashimira Bwana JADO CASTAR, ariko muri ubwo butumwa, bwarimo amwe mu makosa y’ururimi rw’igifaransa ibintu Bwana MUTABARUKA Anglebert (Angeli) uzwi cyane mu itangazamakuru kuri Radio One yanenze, yagize ati :”ni urwenda kuba Urufaransa, amakosa ane yose aremereye”. Nyuma yo kunega imikoreshereze y’ururimi ya Sadate, abandi benshi bakomeje kutavuga rumwe na Angeli, ariko nawe akabasubiza.

Uwitwa Joshua Mugisha, yagize ati,:”kuki umuntu yanengwa kubera amakosa asanzwe y’imyandikire? Byibuze yari yagerageje gusubiza, jye nahitamo kwibanda ku butumwa kuruta uko nakwibanda ku makosa…” uwitwa PATRICE we yavuze ko ANGELI yigize intyoza.

Your email address will not be published.