DORE UBWOKO BW’IBIRYO UKWIRIYE KUGABANYA BIKAJYANA N’IGABANYUKA RYO KUGIRA AGAHINDA GAKABIJE.


UBUSHAKASHATSI BWASHYIZE HANZE BIMWE MU BIRYO UMUNTU ASHOBORA KUGABANYA, BIKAGIRA URUHARE MU KUMUGABANYIRIZA AGAHINDA GAKABIJE.
Agahinda gakabije ni bumwe mu burwayi bukomeje kwiyongera cyane ku isi, bugaher aku bakiri bato, n’abakuru butabibagiwe. Hari byinshi mu bikorwa bya muntu byamutera agahinda mu gihe bimugendekeye nabi, bikaba ikibazo gikomeye bikabije. Wari uziko kugabanya ingano y’amwe mu mafunguro ufata se byakurinda ibyago byo kugira agahinda gakabije?
Ubushakashatzi bwakorerwe muri Leta zunze ubumwe za America, bwagaragaje ko abantu bangana n’ 8 ku ijana, bahura n’ubu burwayi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kandi kugabanya bimwe mu biribwa bitanga Karori/ Calorie (ikigereranyo cy’imbaraga ziboneka mu biribwa) nyinshi, bifasha by’umwihariko abagabo n’abafite ibiro byinshi bijyanye n’uburebure bwabo guhangana n’agahinda ntigakabye.
Igitabo cyitwa BMJ Nutrition, Prevention & Health cyasohoye ubu bushakashatsi cyakoreye ku bantu 28,000 gisanga benshi mu bafata ibiryo bidasangwamo karori nyinshi, batigeze bahura n’ubu burwayi, nyamara basubiye inyuma bagasanga barahuye n’ibibazo byinshi byari gutuma bagira agahinda gakabije.
Umwe mu mpuguke mu bijyanye n’imirire witwa Natalie Mokari, avuga ko mu gihe umuntu ari kumeza, yagacunganye n’ingano y’amasukari, ibinyamavuta ndetse n’ibikungahaye kuri Fibre, ndetse akamenya kubigereranya dore ko bishobora kuba imbarutso y’ubu burwayi.
Abandi nabo bakomeza bavuga ko kugabanya Karori nanone bituma gahunda umuntu akora zihora ku murongo, agasinzira neza ndetse bikamurinda no kongera ibiro, ibifasha mu kugabanya ibyago byo kugira ubu burwayi bwo mu mutwe.
Dr Johanna Keeler, umwarimu n’umushakashatsi muri King’s College i Londres mu Bwongereza, avuga ko ubu bushakashatsi bwagarutse ku ngingo igaragaza uko kurya ingano y’ibiryo umuntu abonye kimwe mu binatera indwara y’imirire mibi, bitagwa neza umubiri iyo atangiye kugaragaza kimwe mu bimenyetso byo kugira agahinda gakabije.
Comments are closed.