ICYO UKEIRIYE KUMENYA KU BWOKO BUSHYA BWA COVID19 NB.1.8.1

174
kwibuka31

NI IKI UBWOKO BUSHYA BWA COVID 19 BUTANDUKANIYEHO NA O MICRON? KUKI BUKWIRIYE KWIRINDWA CYANE?

Abahanga mu by’ubuvuzi bakomeje gutanga umuburo ko icyorezo cya COVID-19 kitagiye, ndetse bakomeza gushishikariza abanyarwanda gukaraba intoki kenshi kandi neza. Ubusanzwe igikorwa cyo gukaraba intoki kimara hagati y’amasegonda 45 n’umunota umwe. Mu bipimo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyafashe, hasanzwemo Covid-19 muri bamwe. Ese ubu bwoko bwa NB1.8.1 kuki bukwiriye kwirindwa cyane?

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu bwoko bwagiye buhagaragara, cyane cyane ku biuga by’indege. Aha ninabwo hamenyekanye uko bu bwoko bw’iki cyorezo buteye. Amakuru agaragaza ko ubu bwoko bwaba bwaravuye mu bihugu nk’Ubushinwa, Ubuyapani, Ubususwisi, Taiwan, Esipanye, Koreya y’Epfo na Thailand.

Ubu bwoko bwa NB.1.8.1, bubarizwa mu muryango wa O micron, ubwoko bw’iki cyorezo bwashegeshe abatuye isi. Ikigo cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe buziranenge bw’ibiribwa n’imiti, kivuga ko urukingo rwa Pfizer na Moderna, bishobora guhangana n’iyi ndwara ku kigero cya 70%, ari nayo mpamvu bemeza ko kuba umuntu yarakingiwe ari imwe mu ntwaro yamufasha guhangana n’iki cyorezo.

Ibimenyetso by’ubu bwoko bushya bwa Covid-19 birasa n’ibigaragara ku bwoko bwa O micron. Ibyo ni: Kugira umuriro, kubabara mu mihogo, kugira inkorora n’umunaniro. Ubushakashatsi bugaragaza ko nta tandukaniro mu bimenyetso, usibye ko gusa ubu bwoko byoroshe kwinjria utunyangingo, bikaba byakongera ibyago byo kuremba, uwanduye akaba yanabura ubuzima.

Comments are closed.